00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa b’abahanzi bemeza ko ruswa y’igitsina ibaho mu muziki nyarwanda

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 4 October 2013 saa 10:18
Yasuwe :

Bamwe mu bahanzi b’abakobwa baganiriye na IGIHE bemeje ko mu Rwanda hatangwa ruswa y’igitsina mu muziki, haba ku banyamakuru, ku batunganya indirimbo, abategura ibitaramo, abatanga amasoko, abajyanama b’abahanzi n’abandi bafite aho bahurira nabyo.
Aba bahanzi baganiriye na IGIHE bashimangira ko ibi bikidindiza umuziki nyarwanda cyane cyane bigasubiza inyuma abafite impano banga guta iyi ruswa.
Umwe muri bo yatanze urugero atunga agatoki abanyamakuru agira ati “Ntibyoroshye kuba natera (…)

Bamwe mu bahanzi b’abakobwa baganiriye na IGIHE bemeje ko mu Rwanda hatangwa ruswa y’igitsina mu muziki, haba ku banyamakuru, ku batunganya indirimbo, abategura ibitaramo, abatanga amasoko, abajyanama b’abahanzi n’abandi bafite aho bahurira nabyo.

Aba bahanzi baganiriye na IGIHE bashimangira ko ibi bikidindiza umuziki nyarwanda cyane cyane bigasubiza inyuma abafite impano banga guta iyi ruswa.

Umwe muri bo yatanze urugero atunga agatoki abanyamakuru agira ati “Ntibyoroshye kuba natera imbere mu gihe njyana indirimbo kuri radiyo bamwe mu banyamakuru bakambwira ko hari icyo tugomba kubanza kumvikana kugira ngo indirimbo yanjye bayikine, nabaza icyo ari cyo akambwira ko ari ukumushimisha, biragoye kuba natera imbere”.

Umva ikiganiro umwe muri aba bakobwa yagiranye na IGIHE:

Undi, uri mu bahanzi bazwi cyane mu bakobwa bakora umuziki hano i Kigali, yamwunganiye agira ati “Hari ubwo ujyana indirimbo kuri Radio umunyamakuru agahita agusaba ko wazamusura cyangwa mwazasohokana nyamara atarakina n’indirimbo yawe ashaka ko muryamana, bica intege bikagusaba gutegereza ikindi gihe kugira ngo ukore umuziki”.

Undi avuga ko iyi ruswa ari intandaro yo kuba abakobwa bagaragara mu muziki ari bake ugereranyije n’abahungu. Yagize ati “Nka ruswa y’umubiri yakwa abakobwa ntabwo ijya yakwa abahungu”.

Yongeraho ati “Burya Umunyarwanda yarihoreye aravuga ngo ‘iritavuze umwe’, ntabwo abantu bapfuye kubivuga gutyo gusa ari ibintu biri aho, hari ingero zimwe na zimwe zagiye zibaho”.

Bamwe mu bahanzi b’abakobwa bagiye bahura n’ingaruka za ruswa y’igitsina bagatwara inda zitateganyijwe; aha hakaba hari na zimwe mu ngero zifatika z’abazwi.

Ibi byagiye bituma basubira inyuma ku buryo bugaragara, abandi bagacika intege hakaba n’abava mu muziki burundu.

Uretse iyi ruswa, bamwe mu bakobwa bemeza ko n’imiterere y’umuziki mu Rwanda hari uburyo idindiza impano z’abakobwa baba bifuza kuwujyamo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages