Ku butumire bw’umuhanzi Jean Paul Samputu, abahanzi Iain Stewart, w’imyaka 39 na Keith White, w’imyaka 29, baturutse mu gihugu bavukamo cya Ecosse (Scotland) baza i Kigali mu Rwanda gukora indirimbo bahimbye mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.
Iyi ndirimbo bise “Window of Hope” yahimbwe inandikwa na Iain Stewart uyu akaba asanzwe ari umwe mu bayobozi b’umuryango witwa ‘Edinburgh Interfaith Association’ uahranira kwigisha amahoro n’ubwiyunge hirya no hino ku isi.
Mu kiganiro cyihariye Stewart yagiranye na IGIHE, yavuze ko yari asanzwe yigisha ibijyanye n’ubwiyunge abanyeshuri be agakunda kubaha urugero rw’u Rwanda.
Akomeza avuga ko nyuma yaje kumenyana na Samputu biturutse ku buhamya bwe yanditse agakwirakwiza hirya no hino ku isi nuko aza kumutumira atanga ubwo buhamya kuri abo banyeshuri.
Ati “Samputu yaje Scotland ambwira ubuhamya bw’ubuzima bwe; uko yababariye abamwiciye, mubwira ko nanjye nahimbye indirimbo ku Rwanda bihura bityo n’inzozi nari mfite zo kuhaza”.
Yongeraho ati “Mfite icyizere ko iyi ndirimbo hari byinshi izahindura mu mitima y’abazayumva mu kubaka ejo hazaza heza hareberwa urugero ku Rwanda”.
Mugenzi we White, bavanye muri Scotland, akaba asanzwe umucurangira gitari amwunganira agira ati “Tumaze umwaka ducurangana indirimbozivuga ku butabera, ubwiyunge n’amahoro kandi twizera ko umuziki ushobora guhindura Isi”.
Aganira na IGIHE Samputu yavuze ko ashimishwa no kubona ko Isi igenda ibona ubwiyunge bw’Abanyarwanda kandi ikabufatiraho urugero.
Yagize ati “Yayindirimbiye muri Gashyantare uyu mwaka ubwo najyagayo, bihuza na gahunda mfite yo kujya ntumira abanyamahanga kuza mu Rwanda, nibura rimwe muri buri mezi abiri, bakirebera u Rwanda, bakareba abo Banyarwanda, bakabakoraho, bakavugana n’ibyo bikorwa byabo byo gufasha bakabikorera hano iwacu”.
Iyi ndirimbo, iri gukorwa na Producer Pastor P, irimbitse mu njyana yiganjemo iya kinyafurika mu ihuzwa rya Jazz, Hip-hop na gospel imaze kujyamo amajwi y’abana bo mu Gahozo Shalom bikaba biteganijwe ko hazajyamo n’amajwi y’abandi bahanzi nyarwanda.
Mu nyikirizo yayo igira iti"Mfite isengesho ku baturage b’ubu butaka, ko bashobora kongera kuba umwe, buri mugore, buri mwana na buri mugabo ko bose hamwe bashobora kwiga ko bashobora kunganirana".
Izanajyanwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho izakoreshwa hashyizwemo abandi bahanzi baho, kazanazenguruka muri Afurika mu gukusanya inkunga yo gushyigikira ibihugu nka Ethiopiya, Somaliya n’ibindi bigihura n’intambara zishingiye ku ivangura yahuye n’intambara.



















TANGA IGITEKEREZO