Aba basore bavanga umuziki bageze muri iki cyiciro barimo DJ Lenzo usanzwe umenyerewe mu kuvangavanga umuziki mu Rwanda akaba ari na we watoje Selecta Danny wegukanye iri rushanwa umwaka ushize.
Abandi bageze muri ½ cy’iri rushanwa barimo DJ Montag, DJ Illest, DJ Noodlot, , DJ Bhura, DJ KayG, DJ Dallas, DJ Yolo, Oz The DJ na DJ Kavori.
Ku munsi wo guhatana ku wa 16 Nzeri 2023 muri Kigali City Tower, aba ba DJs uko ari icumi bazagabanywamo amatsinda ya babiri kuri babiri.
DJ Lenzo azaba ahanganye na DJ Noodlot, DJ Bhura na DJ Kayg , DJ Illest ahure na DJ Montag , DJ Dallas na DJ Kavori, DJ Yolo ahure na Oz The DJ.
Aba ba DJ bazahatana aho uzatsinda undi azahita ajya kuri final iteganyijwe mu Ukwakira 2023.
Umu-DJ uzegukana umwanya wa mbere azamara umwaka umwe ari Brand Ambassador wa Mützig, ahabwe amasezerano ahwanye na 18,000,000 Frw azahabwa mu byiciro ndetse n’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 5Frw.
Uwa kabiri azahabwa amasezerano y’umwaka umwe amugira Brand Ambassador afite agaciro ka miliyoni 12Frw ndetse n’ibikoresho bifite agaciro ka 2,500,000Frw. Uzegukana umwanya wa gatatu azahabwa igihembo cya 2,500,000 Frw.
Irushanwa rya "Mützig Amabeats" rihuriza hamwe abavanga imiziki batandukanye biganjemo abakizamuka mu Rwanda. Ryatangijwe n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc.
Ni irushanwa rigamije kuzamura abafite ubuhanga mu kuvangavanga umuziki bari hirya no hino mu Rwanda binyuze mu bukangurambaga bwiswe “Never Stop Starting.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!