00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarimo DJ Lenzo bagiye guhatanira kujya kuri final ya “Mützig Amabeats”

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 8 September 2023 saa 08:09
Yasuwe :

Aba DJ’s icumi baherutse gukatisha itike ibageza muri kimwe cya kabiri cy’ irushanwa “Mützig Amabeats” bagiye gutahanira kujya kuri final mu gitaramo giteganyijwe ku wa 16 Nzeri 2023 kuri KCT (Kigali City Tower).

Aba basore bavanga umuziki bageze muri iki cyiciro barimo DJ Lenzo usanzwe umenyerewe mu kuvangavanga umuziki mu Rwanda akaba ari na we watoje Selecta Danny wegukanye iri rushanwa umwaka ushize.

Abandi bageze muri ½ cy’iri rushanwa barimo DJ Montag, DJ Illest, DJ Noodlot, , DJ Bhura, DJ KayG, DJ Dallas, DJ Yolo, Oz The DJ na DJ Kavori.

Ku munsi wo guhatana ku wa 16 Nzeri 2023 muri Kigali City Tower, aba ba DJs uko ari icumi bazagabanywamo amatsinda ya babiri kuri babiri.

DJ Lenzo azaba ahanganye na DJ Noodlot, DJ Bhura na DJ Kayg , DJ Illest ahure na DJ Montag , DJ Dallas na DJ Kavori, DJ Yolo ahure na Oz The DJ.

Aba ba DJ bazahatana aho uzatsinda undi azahita ajya kuri final iteganyijwe mu Ukwakira 2023.

Umu-DJ uzegukana umwanya wa mbere azamara umwaka umwe ari Brand Ambassador wa Mützig, ahabwe amasezerano ahwanye na 18,000,000 Frw azahabwa mu byiciro ndetse n’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 5Frw.

Uwa kabiri azahabwa amasezerano y’umwaka umwe amugira Brand Ambassador afite agaciro ka miliyoni 12Frw ndetse n’ibikoresho bifite agaciro ka 2,500,000Frw. Uzegukana umwanya wa gatatu azahabwa igihembo cya 2,500,000 Frw.

Irushanwa rya "Mützig Amabeats" rihuriza hamwe abavanga imiziki batandukanye biganjemo abakizamuka mu Rwanda. Ryatangijwe n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc.

Ni irushanwa rigamije kuzamura abafite ubuhanga mu kuvangavanga umuziki bari hirya no hino mu Rwanda binyuze mu bukangurambaga bwiswe “Never Stop Starting.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages