Izi ndirimbo nshya zasohowe n’abahanzi banyuranye barimo abafite amazina azwi ndetse n’abakizamuka muri muzika nyarwanda.

Mu bahanzi basohoye indirimbo nshya harimo, Yverry, Naason Solist, Israel Mbonyi, Yverry, Ruti Joel, Israel Mbonyi, Audace afatanyije na Kenny Sol, TB-live. Yampano we yasohoye Ep igizwe n’indirimbo enye.

Nk’uko bisanzwe buri mpera z’icyumweru IGIHE ikora urutonde rugizwe n’indirimbo nshya z’abahanzi nyarwanda zafasha buri wese.

Israel Mbonyi uri mu bihe byiza akomeje gusohora indirimbo ziri mu rurimi rw’Igiswayile.

Mu kiganiro cyihariye, yabwiye IGIHE ko yabonye abantu bakunda indirimbo ziri mu Giswayile ariyo mpamvu amaze igihe arizo asohora. Jambo ya Isreal Mbonyi iri mu ndirimo azaririmba mu gitaramo cyo kumurika album muri Bk Arena.

Naason Solist nyuma y’amezi ane adashyira hanze indirimbo nshya, kuri ubu yasohoye iyitwa Dis Oui igizwe n’imitoma.

Yabwiye IGIHE ko ari indirimbo yamuvunnye cyane.

Ati “Najyaga mbura ubushobozi bw’amafaranga ariko ubu byarakemutse. Nabonye abamfasha bitwa LLF ‘Live Life Freestyle’. Ndizeza abafana banjye ko batazongera kunkumbura.”

TB-live yafatanyije na G Bruce bakora indirimbo yuzuye imitoma yitwa Ikiganza. Ni indirimbo ishobora gukoreshwa ku bakundana cyangwa se abagiye guhamya isezerano ryo kubana nk’umugore n’umugabo.

TB-live yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo igenewe abantu bose bari mu rukundo n’abashaka kuryoherwa n’urukundo.

Yampano we yasohoye Ep iriho indirimbo enye arizo; Akagongo, Akimbere, Icyomanzi n’Inkomyi.

Yverry nawe yakoze mu nganzo afasha abafana be gusoza umwaka wa 2023 no gutangira uwa 2024 bari kuryoherwa n’indirimbo yise Over.

Si aba basohoye indirimbo nshya gusa kuko na Ruti Joel ukora umuziki Gakondo yashyize hanze iyitwa Rita.

Audace nawe yisunze Kenny Sol bakorana iyitwa ‘Stay’.