N’ubwo bombi, umuhanzi Knowless Butera na Producer Clement Ishimwe, bahora bahakana ko bakundana, muri Kigali hashize iminsi humvikana indirimbo zerura zikabatangaho urugero nk’abakundana kandi bafatwa nk’ibyamamare by’intangarugero (best couple) mu rukundo.
Aganira na IGIHE, nyir’inzu itunganya umuziki Kina Music akaba ari nawe uyikoramo, Producer Clement Ishimwe, yagize icyo avuga kuri izi ndirimbo zimaze igihe zisohokamo amazina ye na Knowless.
Clement yavuze ko abo bahanzi baba bifuza kwamamara babinyujije mu kuririmba amazina yabo. Ati “Kumenyekana mu muziki w’u Rwanda biravuna cyane, ubwo rero abo baba babonye ari yo nzira babinyuzamo ngo bamenyekane.”
Tumubajije niba koko yaba akundana na Knowless [boyfriend na girlfriend] nk’uko bihora bivugwa none bikaba byatangiye no kuririmbwa, Clement yasubije mu ijambo riwe atiriwe ashakisha rigira riti "ntidukundana".
Tumubajije niba afite umukunzi, Clement yasubije IGIHE ko iby’urukundo rwe ari ubuzima bwe bwite adakunda kubitangaza. Yavuze ko mu itangazamakuru aba yifuza ko yajya abazwa ibya gahunda zerekeranye n’umuziki gusa.
Abaraperi Green P wo mu itsinda rya Tuff Gang na Neg-G The General ni bamwe mu bahanzi baririmbye kuri Knowless na Clement. Mu ndirimbo ye nshya yise "Ka Nyahige Bikaze", umuraperi Green P atangira indirimbo aririmba ati "Mu gihe Knowless na Clement bari mu ma bizu, nabaga nandika verse (amagambo agize ibitero by’indirimbo) nicaye inyuma y’inzu ntinya kuvugisha umwana nta kintu".
Uyu muraperi avuga ko kuririmba Knowless na Clement kuri we bigaragaza ko bakundana ahubwo ko we atiyumvisha uburyo umuntu ashobora kumwemeza ko badakundana.
Mu ndirimbo "Ka Nyahige Bikaze" [0:12], Green P atangira avuga iby’ugusomana kwa Knowless na Clement:
Mu magambo ateruye neza umuraperi Neg-G The General we yabwiye IGIHE ko yabaririmbye mu rwego rwo kwerekana ko ashima ibikorwa bakora. Ati “Numvise ari amazina ajyanye –Knowless na Clement- yaryoshya indirimbo.
Navugaga ko nshima uburyo bakorana ibikorwa byabo; uko Clement atunganyiriza Knowless indirimbo biba ari byiza.”
Hashize igihe hahora havugwa ko Knowless yaba akundana na Clement ariko bo bakabihakana. Knowless asanzwe atunganyiriza indirimbo ze muri Kina Music kwa Producer Clement Ishimwe, iyi akaba ari imwe mu mpamvu bakunze kugaragara bari kumwe.
Bombi ariko Knowless na Clement birinda cyane gutangaza amazina y’abo bakundana nabo bavuga ko ari ubuzima bwabo bwite.
Muri buri nyikirizo [ku munota wa 1:13 na 2:29] Neg-G avugamo amazina Knowless na Clement muri iyi ndirimbo "Icyayi Gishyushye":



















TANGA IGITEKEREZO