Melody Of New Hope Ministry ni umuryango w’ivugabutumwa ufite intego yo kugarurira icyizere abagitakaje binyuze mu kuririmba.

Adrien Misigaro umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ari nawe washinze uyu muryango, yabwiye IGIHE ko intego yabo nyamukuru ari ugufasha urubyiruko rwishoye mu biyobyabwenge.

Muri ibi bihe abanyarwanda bari kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Melody Of New Hope bifuje gutanga umusanzu mu guhumuriza abanyarwanda binyuze mu ndirimbo bise ‘Hora Rwanda.’

Adrien Misigaro yavuze ko intego yabo ya mbere ari uguhumuriza ababuze ibyiringiro, bityo ko mu bihe nk’ibi byo kwibuka bumvaga hari icyo bakwiye gukora.

Ati “ Muri iki gihe turashaka guhumuriza abanyarwanda mu gihe nk’iki kigoye cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 numvise hari umusanzu tugomba gutanga. Imwe mu ntego zacu ni ugutanga ibyiringiro, ni ugukomeza abantu tubahumuriza dukoresheje ijwi.”

Melody Of New Hope igizwe n’urubyiruko rufite impano yo kuririmba rwiyemeje gufasha ababuze ibyiringiro. Iyi niyo ndirimbo yabo ya mbere igiye hanze, bakazakomeza no gukora izindi zihumiriza imitima ihabye.

Mu kwezi gushize Adrien Misigaro yasuye urubyiruko rwahoze mu biyobyawenge ruri kugororerwa i Iwawa, aho yabasigiye ubutumwa bw’icyezere abumvisha ko nta mahoro aba mu gukoresha ibiyobyabwenge.