Afrique umaze imyaka ibiri atangiye ibikorwa bya muzika agiye gutaramira muri Uganda yitwaje impamba irimo indirimbo ebyiri yakoranye na bamwe mu bahanzi bo muri iki gihugu barimo Rebo Chapo n’Itsinda Kataleya & Kandle.
Iki gitaramo cy’urwenya Afrique agiye kuririmbamo kizabera muri Kaminuza ya Mbarara ahitwa Inn Gardens ku itariki 29 Mata 2023.
Ibitaramo bya Comedy Store biyoborwa na Alex Muhangi bihuriza hamwe abanyarwenya batandukanye bo muri Uganda cyane cyane abakiri bato.
Winnie Nwagi ni umwe mu bahanzi bakunze kubyitabira ndetse kuri iyi nshuro azafatanya n’umuhanzi Afrique umaze kugwiza igikundiro muri Muzika Nyarwanda.
Winnie "Nakanwagi" Nwagi mbere yo gutaramira abazitabira Comedy Store azabanza gutatamira i Munich mu Budage tariki 8 Mata 2023.
‘Amarangamutima’ indirimbo Afrique yakoranye Rebo Chapo wo muri Uganda
‘Nyash’ indirimbo Afrique yahuriyemo na Kataleya & Kandle



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!