00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afrique agiye guhurira ku rubyiniro na Winnie Nwagi muri Uganda

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 4 April 2023 saa 03:58
Yasuwe :

Umunyempano Kayigire Josué umaze kubaka izina muri muzika ku mazina ya Afrique agiye gutaramira muri Uganda mu gitaramo cya Comedy Store azahuriramo n’Umuhanzikazi Winnie Nwagi.

Afrique umaze imyaka ibiri atangiye ibikorwa bya muzika agiye gutaramira muri Uganda yitwaje impamba irimo indirimbo ebyiri yakoranye na bamwe mu bahanzi bo muri iki gihugu barimo Rebo Chapo n’Itsinda Kataleya & Kandle.

Iki gitaramo cy’urwenya Afrique agiye kuririmbamo kizabera muri Kaminuza ya Mbarara ahitwa Inn Gardens ku itariki 29 Mata 2023.

Ibitaramo bya Comedy Store biyoborwa na Alex Muhangi bihuriza hamwe abanyarwenya batandukanye bo muri Uganda cyane cyane abakiri bato.

Winnie Nwagi ni umwe mu bahanzi bakunze kubyitabira ndetse kuri iyi nshuro azafatanya n’umuhanzi Afrique umaze kugwiza igikundiro muri Muzika Nyarwanda.

Winnie "Nakanwagi" Nwagi mbere yo gutaramira abazitabira Comedy Store azabanza gutatamira i Munich mu Budage tariki 8 Mata 2023.

‘Amarangamutima’ indirimbo Afrique yakoranye Rebo Chapo wo muri Uganda

‘Nyash’ indirimbo Afrique yahuriyemo na Kataleya & Kandle

Afrique agiye gutaramira muri Uganda nyuma yo gukorana indirimbo ebyiri n'abahanzi bo muri iki gihugu
Winnie Nwagi ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages