Ni kenshi bamwe bakunze kugereranya abahanzi bitewe n’ibihe begezemo hatitawe ku gihe batangiriye umuziki cyangwa se ubwoko bw’umuziki bakora bashaka kugaragaza uri hejuru y’undi.
Akon ufite izina rimokeye mu muziki w’Isi ubwo yari mu kiganiro Sway in The Morning gikorwa na Sway Calloway, yashimye abahanzi bo muri Nigeria barimo Wizkid, Davido na Burna Boy ku bw’imbaraga bakoresha bamenyekanisha umuziki wa Afrobeats ku Isi hose.
Agaruka ku mpaka zigereranya aba bahanzi, Akon yavuze ko usibye gusenyera umugozi umwe bamurika umuziki wa Afurika ku Isi, mu busanzwe batandukanye.
Yagize ati “Ndimo gukunda uburyo umuziki wa Afurika uri kugenda wigarurira Isi muri iki gihe kubera imbaraga z’aba basore.”
“ Nka Burna Boy ndi gukunda uburyo akoramo ibikorwa bye , ubona ko abikorana imbaraga ,umuhate, imyitwarire ye igaragaza ko ari umunyafurika, ni ibintu byo ubwabyo byigaragaza, mbese ni igihangange, ahagarariye umuco wa Afurika ku rwego ukeneye guhagararirwaho.”
Yageze kuri Wizkid avuga ko amufata nk’uwavukiye kuba icyamamare, kuva agitangira umuziki.
Ati“Wizkid we ni icyamamare, tumuzana bwa mbere mu 2010 twari tubizi ko azaba icyamamare, afite ubwa mamare muri we. Buri mwaka aba afite agahigo agomba gukora, afite izina rikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro, ni icyapa cyamamaza Afrobeat ku Isi.”
Akon yavuze ko yahuye na Wizkid bwa mbere akiri muto cyane azanwe na Banky W wari wabonye impano ye, akemera kumufasha no kureberera inyungu ze. Icyo gihe Akon yemeye kubafasha binyuze muri Konvict Muzik yari ifite gahunda yo gukorana n’inzu zifasha abahanzi muri Afurika.
Akon ageze kuri Davido umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi ya DMW (Davido Music Worldwide) , yavuze ko amufata nk’umuhanzi ukora cyane.
Yavuze ko nubwo Davido yavukiye mu muryango ukize atajya abigira urwirwazo mu muziki we.
Ati “Davido ni umukozi, yego afite umuryango ukize iyo abishaka yari kujya akora indirimbo amajwi n’amashusho buri cyumweru ariko yarabiretse ahitamo gutanga ibyiza nabyo byinshi dore ko ari umwe mu bahanzi b’abanyafurika bafite indirimbo nyinshi kugeze ubu. Ni icyo arusha abandi ,ni umuntu ukora cyane, ibi agezeho yarabiharaniye ”
Yagarutse kuri Mr Eazi avuga ko amubona nk’umushabitsi cyane kurusha kuba umunyamuziki, gusa amushimira ku ruhare agira mu kuzamura ibendera ry’umuziki wa Afurika ku rwego rw’Isi afasha abahanzi bakiri bato binyuze muri sosiyete ye yise emPawa Africa.
Davido ni imwe mu bahanzi b’abanyafurika bafite ibihangano byinshi
Wizkid ni umwe mu bahanzi b’ikiragano gishya muri Afurika bafite uduhigo dukomeye ku Isi
Burna Boy aherutse kumurika album yise Lave Damini



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!