00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alarm Ministries yakoze igitaramo cy’amateka (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 December 2025 saa 10:31
Yasuwe :

Alarm Ministries imaze imyaka 26 mu bikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, yakoze igitaramo gikomeye, aho yari iri gufatanya n’abakunzi bayo gusoza umwaka bashima Imana.

Ni igitaramo cyiswe “Iyo Niyo Data Live Concert” cyabereye muri Camp Kigali kuri iki Cyumweru tariki 30 Ugushyingo 2025. Cyatangijwe na Ngoga Christophe uri mu bahanzi bakizamuka.

Alarm Ministries yinjiye ku rubyiniro Saa Kumi n’ebyiri na 45. Muri iki gitaramo yihariyemo umwanya munini iririmba ibihangano byayo.

Mu gice cya mbere yaririmbye indirimbo iheruka gushyira hanze yise “Iyi Ntwari ni Nde?”, “Uwera”, “Songa Mbere”, “Hahiriwe Umuntu”, “Tugumane” ya Israel Mbonyi, “Yesu Aracyakiza”, “Uko Sawa”, “Yahagaze”, “Imana yo Mu Misozi’’, “Hariho Impamvu’’ n’izindi zitandukanye zayo zakunzwe mu bihe bitandukanye.

Yakurikiwe na Apôtre Sebagabo Christophe wabwirije muri iki gitaramo yifashishije ijambo riri muri Zaburi 103:1-4.

Iri jambo yarikoresheje yereka abitabiriye impamvu yo kuramya no guhimbaza. Agaragaza ko Imana yaremeye Abamarayika ikabaha ubuzima bwo kudapfa no kurwara kugira ngo bayihimbazanye ubuzima buzira umuze.

Ati “Tugomba guhimbaza Imana n’imbaraga zacu zose, nta kwizigama na gato. Umuntu agomba guhimbaza Imana uko ashoboye kose. Ntabwo ukwiriye guhimbaza bingana n’ubwenge bwawe kuko Imana ikora ibiburenze.”

Nyuma y’ijambo ry’Imana Serugo Benjamin, uzwi nka Ben, umwe mu baririmbyi b’imena muri Alarm Ministries akaba n’umwe mu bayihagarariye mu mategeko, yashimiye abantu bose bagiye bafasha iyi minisiteri mu buryo butandukanye anashimira Leta y’u Rwanda ku bw’umutekano utuma abantu bakora igitaramo batikandagira.

Yageze kuri Richard Nick Ngendahayo wari witabiriye iki gitaramo nyuma yo gukorera ikindi muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025, amushimira ku bwo kubaharurira inzira mu muziki wo guhimbaza Imana no gukora ibihangano byafashije benshi.

Ati “Nahuye n’indirimbo zawe mbere. Uri umugabo utuje kandi ukunda Imana. Turagukunda cyane!”

Yahise ahamagara abandi bahanzi bo mu gisekuru gishya mu muziki wo guhimbaza Imana barimo Israel Mbonyi, Christian Irimbere, Prosper Nkomezi, Bosco Nshuti n’abandi batandukanye. Ati “Nyuma yawe hari abandi bahagurutse na bo bagukorera mu ngata.”

Yanakiriye abantu bo mu zindi Minisiteri barimo abo muri Gisubizo Ministries, Ambassadors of Christ Choir n’andi matsinda atandukanye.

Ben yahise ahamagara abaririmbyi ba Alarm Ministries baza ku rubyiniro mu gice cya nyuma cy’igitaramo. Aha baririmbye indirimbo zitandukanye zirimo “Humura” imaze ibyumweru bitatu ariko yakoze ku mitima ya benshi, “Mungu Ni Yule Yule” imaze imyaka irindwi igiye hanze, “Juru We Tegeka”, “Iyo Niyo Data” bari banitiriye iki gitaramo bakoze, “Hashimwe Izina rya Yesu” n’izindi zitandukanye.

Iki gitaramo Alarm Ministries yafatiyemo amashusho y’indirimbo zayo yitegura gushyira hanze, cyasojwe saa Tanu n’iminota mike aho iyi Minisiteri yafatanyije n’abari bitabiriye gusirimba mu bihangano bitandukanye.

Mugabo Robert, Umuyobozi Mukuru wa Authentic Events yateguye iki gitaramo yashimiye abacyitabiriye ku bwinshi ariko by’umwihariko ahamya ko icyo bazaniye abahanzi ari ukubategurira ibitaramo mu buryo bwa kinyamwuga.

Ati “Turashima Imana ku ntsinzi y’iki gitaramo, kandi dushima buri wese witabiriye ndetse n’abagikurikiye baba bari hirya no hino ku isi. Ni bo badutera imbaraga zo gukomeza gukora aka kazi kuko tuba twizeye ko hari abakurikira ibyo dukora. Authentic Events yashyiriweho gufasha abahanzi gutegura ibitaramo bisiga amateka mu buzima bwabo.”

Abarimo Christian Irimbere, Bosco Nshuti, Muyoboke Alex, Dorcas wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas, Anita Pendo, Israel Mbonyi, Richard Nick Ngendahayo, Prosper Nkomezi n’abandi bari mu bari bitabiriye iki gitaramo.

Ababishoboye bahimbaje Imana mu buryo bwose bakoresha imbaraga nyinshi
Abantu bari bafashijwe ku rwego rwo hejuru muri iki gitaramo
Abantu bari bitabiriye bashaka kwishimana na Alarm Ministries
Abaririmbyi ba Alarm Ministries bashimishije abitabiriye igitaramo cyabo
Alarm Ministries imaze imyaka 26 ikora umurimo w'Imana
Alarm Ministries yagiye ku rubyiniro inshuro ebyiri zitandukanye ishimisha benshi
Mu ndirimbo baririmbye harimo n'inshya zagiye hanze mu minsi mike ishize
Anita Pendo ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo
Apôtre Sebagabo Christophe ni we wabwirije muri iki gitaramo
Buri wese yabyinaga mu bwisanzure bwe uko abyumva
Abaririmbyi n'abakunzi b'indirimbo zabo bacinye akadiho
Dorcas na Murindahabi Irene ni bamwe mu bari bitabiriye
Gaby Kamanzi ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo
Israel Mbonyi witegura gukora igitaramo ku wa 15 Ukuboza 2025 muri BK Arena, yitabiriye iki gitaramo
Muyoboke Alex ni umwe mu bari bafashijwe mu gihe Alarm Ministries yaririmbaga
Prosper Nkomezi ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Richard Nick Ngendahayo n'umugore we bitabiriye iki gitaramo
Siana Ingabire wayoboye imiririmbire mu ndirimbo yiswe 'Humura Nshuti' ubwo yari ari ku rubyiniro atera iyi ndirimbo yafashije benshi kwegerana n'Imana
Umuhanzi Christian Irimbere ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo
Wari umugoroba wo gusabana n'Imana no kwiyunga na yo

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages