Uru rutonde rwa buri cyumweru rukorwa na Billboard, ikinyamakuru cy’abanyamerika cyibanda ku myidagaduro.

Iyi album ya Wizkid imaze imyaka ibiri isohotse, yabaye iya mbere kuri uru rutonde ku wa 28 Kanama 2021 ubu ikaba iri ku mwanya wa 11 muri iki cyumweru .

Iyi album kuva yasohoka ku itariki 30 Ukwakira 2020 ikomeje kwandika amateka akomeye mu muziki wa Afurika dore ko yabaye iya mbere y’umuhanzi wo muri Nigeria yamaze iby’umweru bitatu ari iya mbere kuri uru rutonde .

Yahise ikuraho agahigo kari gafitwe na album ya Fela Kuti yise 'The Black President' yamaze ibyumweru 45 kuri uru rubuga, gusa umwanya ukomeye yagize ni uwa 3.

Iyi album ya Fela Kuti yasohotse mu 1999 gusa aka gahigo yagakoze mu 2010.

Made in Lagos ni album ya kane ya Wizkid w’imyaka 32. Yayihurijeho abahanzi batandukanye barimo, Tems, Burna Boy, Skepta, H.E.R., Ella Mai, Tay Iwar, Projexx, Damian Marley na Terri yaratunganyijwe na Producer P2J.

Iyi album yacurujwe n’ibigo bibiri bikorana n’abahanzi birimo Starboy Entertainment and RCA Records.

Iyi album yahataniye igihembo cya Grammy mu 2022 ubwo yari mu cyiciro cya album nziza ku Isi ‘Best Global Music Album.’

Mbere y’uko isohoka mu 2019 Wizkid yari yabanje gukora indirimbo ebyiri ziyiteguza zirimo Joro na Ghetto Love.

Indirimbo ‘Essence’ Wizkid yahuriyemo na Tems nubwo nyuma Justin Bieber yasabye kuyijyamo, yabaye indirimbo ya mbere y’umuhanzi wo muri Nigeria yinjiye mu rutonde rw’indirimbo 10 zikunzwe ku Isi rwa Billboard Hot 100.

Kuri ubu Wizkid ari mu myiteguro yo kumurika album ya gatanu yise ‘More Love Less Ego.’

Umva hano indirimbo ‘Essence’ yabaye iya mbere yo muri Afurika yinjiye kurutonde rw’indirimbo 10 zikunzwe kuri Billboard Hot 100

Wizkid akomeje kwandika amateka akomeye muri muzika ku Isi
Wizkid akomeje kwandika amateka akomeye muri muzika ku Isi