00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aline uzwi muri "Bagupfusha Ubusa" arahakana amakuru avuga ko yapfuye

Yanditswe na

Muyentwari Patrick

Kuya 16 June 2013 saa 06:22
Yasuwe :

Umukobwa uzwi ku izina Aline, ugaragara mu ndirimbo Bagupfusha Ubusa n’izindi, arahakana amakuru yashyizwe ku rubuga rwa Facebook, yanatambutse ku maradiyo avuga ko yaba yapfuye kuri uyu wa Gatandatu bivugwa ko yakuragamo inda.
Aya makuru yakwirakwijwe cyane cyane n’abantu bakorera kuri za Facebook bivugwa ko umukobwa witwa Claudine yapfuye; bavuga ko ari nawe ugaragara mu mashusho y’indirimbo “Bagupfusha Ubusa”.
IGIHE twagerageje kuvugana na bamwe mu bakwirakwije aya makuru kuri (…)

Umukobwa uzwi ku izina Aline, ugaragara mu ndirimbo Bagupfusha Ubusa n’izindi, arahakana amakuru yashyizwe ku rubuga rwa Facebook, yanatambutse ku maradiyo avuga ko yaba yapfuye kuri uyu wa Gatandatu bivugwa ko yakuragamo inda.

Aya makuru yakwirakwijwe cyane cyane n’abantu bakorera kuri za Facebook bivugwa ko umukobwa witwa Claudine yapfuye; bavuga ko ari nawe ugaragara mu mashusho y’indirimbo “Bagupfusha Ubusa”.

IGIHE twagerageje kuvugana na bamwe mu bakwirakwije aya makuru kuri Facebook nuko batubwira ko ngo ari inshuti y’umuhungu w’inshuti y’uwo mukobwa ngo wabitangaje mbere.

Aline ugaragazwa akanavugwaho ko yapfuye, ubwo yaganiraga na IGIHE yagize ati: “Abantu bakomeje kumpamagara ari benshi ndetse nkomeje kumva amakuru avuga ko napfuye, ariko sibyo; ndi muzima rwose ntacyo nabaye, n’ubu ndi mu rugo nta kibazo”.

Uyu mukobwa ni umwe mu bakobwa bazwi muri Showbizz ya hano mu Rwanda bitewe no kugaragara mu mashusho ya zimwe mu ndirimbo z’abahanzi bakunzwe nka Bruce Melodie mu indirimbo “Tubivemo”, “Arambona Agaseka” "Reka Mpfukame" ya Urban Boyz n’izindi

Abanditse ko Aline [bise Claudine] yapfuye babeshye
Aline Kamanzi umukobwa uvugwaho urupfu
Aline, umukobwa uhakana ko yapfuye ari mu mashusho y'indirimbo "Bagupfusha ubusa"

Indirimbo Tubivemo igaragaramo Aline

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages