Nyuma y’iminsi itari mike umuhanzi Alpha Rwirangira ashyize hanze indirimbo ye yise “ African Swagger” yaje kuvugisha benshi mu bakurikirana muzika nyarwanda, aho bavugaga ko ari indirimbo ikoze neza, kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya afatanyije na King James yise “ Connected” nayo yizera ko izakundwa cyane.
Aganira na IGIHE, Alpha Rwirangira yagize ati “ Njye gahunda mfite muri muzika ni uko nshaka gukorera abakunzi banjye ibintu bifatika, kandi bibashimisha, akaba ariyo mpamvu numvise gukora n’umuhanzi King James ukomeye cyane mu njyana ya R&B ko twakora ikintu gifite ireme kandi kizashimisha abakunzi banjye muri rusange, ndetse n’abakunzi ba King James”.
Muri iyo ndirimbo King James na Alpha bumvikanamo King James amubaza umukobwa amubonana, akamusubiza ko amwishimira.
Bati " Ese uriya we ni nde ko ntarisanzwe mubona kandi ko mureba nkabona ko harimo akantu?". Naho Alpha we akagira ati: " I’m connected, we are connected", hakaba naho agira ati: " Uyu nta palapala afite".
Alpha Rwirangira wakoranye indirimbo na King James ubusanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho arimo kwiga.
Umva indirimbo ya Alpha afatanyije na King James yise " Connected".



















TANGA IGITEKEREZO