Impande zombi nta n’umwe werura ngo avuge impamvu nyakuri yatumye batandukana, ariko inshuti za hafi za Super Level zivuga ko Urban Boys na Muyoboke batandukanye kubera kutumvikana impuzandengo y’amafaranga bazajya bagabana.
Imbarutso yabaye amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star III, aho bamwe mu bagize itsinda rya Urban Boys bivugwa ko ngo basanze aho kugabana 70% Muyoboke akiharira 30% batandukana.
Umwe muri izi nshuti zabo utifuje ko twatangaza amazina ye yagize ati: “Impamvu ntimuyishakire ahandi kuko icyo bapfuye ni amafaranga.”
Izi nshuti zabo za hafi zigaragaza ko gutandukana kwa Muyoboke na Urban Boys byaje bitunguranye, zikerekana ko Muyoboke yakundaga kuvuga ko intego ye ikomeye ari ukuzegukana umwanya wa mbere mu irushanwa rya PGGSS III, none akaba asa n’usezejwe huti huti iri rushanwa rigitangira.
Mu kiganiro kirambuye na IGIHE, Muyoboke we avuga ko gutandukana kwe na Urban Boys atari ikibazo cy’amafaranga nk’uko bivugwa.
Yagize ati “Ururimi ni inyama yigenga. Ntandukana na Dream Boys uzi ibyavuzwe. Umwaka ushize Guma Guma yari ihari ntabwo bigeze babivuga kandi amafaranga yayo narayahabwaga; nta mafaranga y’ikirenga nigeze nsaba arenga ayo nasaba. Oya, ntabwo byigeze biba ni abantu babivuga uko bashaka.”
Ku ruhande rwa Urban Boyzsnabo bavuga ko impamvu yo gutandukana kwabo na Muyoboke ari uko amasezerano yarangiye.
Muyoboke avuga ko mu gihe cya vuba ateganya gutora umwe mu bahanzi benshi bari kumuhamagara akamubera umujyanama.
Umva hano ikiganiro kirambuye Muyoboke yagiranye na IGIHE:



















TANGA IGITEKEREZO