00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashimwe ya Bruce Melodie kuri Ziggy 55 wamufashije guhindura “When She’s Around”

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 24 July 2024 saa 11:13
Yasuwe :

Itahiwacu Bruce yashimiye cyane Ziggy 55 wamufashije guhindura indirimbo “When She’s Around” yakoranye na Shaggy, igashyirwa mu Gifaransa isohoka yitwa "Quand Elle Est Là”.

Uyu muhanzi umaze iminsi mike ashyize hanze indirimbo nshya yise “Sowe”, yabwiye Isibo FM ko ubwo yari amaze gukorana indirimbo na Shaggy, yashatse uburyo yagera no ku bantu bumva Igifaransa ngo bamufashe gushyira indirimbo ye muri uru rurimi ruvugwa n’abarenga miliyoni 321.

Ati “Ziggy ni we wadufashishije guhindura iriya ndirimbo ayishyira mu Gifaransa. Nabonaga ko abantu bavuga Igifaransa na bo tubakeneye, ndavuga nti reka niyambaze umuntu w’umuhanzi adufashe.”

“Ndamushimira cyane, Ziggy 55 ni umuntu udasanzwe yankoreye akazi gakomeye. Buriya umuntu najya agira icyo agukorera, ujye umuzirikana, hari abantu bakora ibintu bikomeye muri uru ruganda tutajya tubona umwanya wo kuvuga no guha ibibakwiriye.”

Bruce Melodie yahishuye ko ubwo Ziggy 55 yakoraga aka kazi, byabaye aba bahanzi batari kumwe dore ko Bruce yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bruce yakomeje avuga ko nubwo atari mwiza mu kuvuga Igifaransa, uko yakiririmbye yabitojwe na Ziggy 55, wamukosoraga kuri buri jambo ndetse akamubwira n’uko barivuga.

Bruce Melodie ari mu myiteguro y’urugendo rwo kumenyekanisha indirimbo “Sowe” muri Afurika. Ni urugendo yagombaga gutangirira muri Kenya gusa bishobora guhinduka bitewe n’ikibazo cy’imyigaragambyo iri muri icyo gihugu.

Bruce Melodie yashimiye cyane Ziggy 55 wamufashije guhindura indirimbo 'When She's Around' mu rurimi rw'Igifaransa

Umva “Sowe” indirimbo nshya ya Bruce Melodie

Umva “Quand Elle Est Là” ya Bruce Melodie


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages