Nyuma y’aho indirimbo “Kanda amazi” ivuzweho na benshi ko yaba yariganywe ‘gushishurwa’ ku ndirimbo ‘Imitobe’ yakozwe na Two 4real, ndetse ikanakorerwa amashusho na producer Meddy Saleh kandi igitekerezo cyo kuyikora cyaravuye kuri producer Ma-Riva nawe ukora amashusho, kuri ubu amashusho yayo yageze hanze.
Aganira na IGIHE, Platini umwe mu bagize itsinda rya Dream boys ndetse wanaririmbye muri iyo ndirimbo yagize ati: “Icya mbere ni ugutanga ubutumwa bufite icyo bufasha sosiyete nyarwanda, naho ibyo kuvuga ko indirimbo yashishuwe byo ntabyo nzi. Kuko ikosa ryabaye ni umwe watuzaniye igitekerezo cyo gukora iyo ndirimbo kandi azi ko yamaze kugitanga ahandi, bityo rero bituma havugwa byinshi kuri iyo ndirimbo”.
Kuri ubu abamaze kureba ayo mashusho bemeza ko afite ubusobanuro bijyanye n’ubutumwa buri mu ndirimbo.
Reba amashusho y’indirimbo "Kanda amazi".



















TANGA IGITEKEREZO