00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Judo ntavuga rumwe n’abahanzi nyarwanda biyita amazina y’amahanga

Yanditswe na

Karirima Aimable Ngarambe

Kuya 19 June 2014 saa 07:13
Yasuwe :

Kanobana Judo, umwe mu Banyarwanda bakorana bya hafi n’abahanzi mu kubateza imbere no gutegura ibitaramo bikomeye, agaya cyane abahanzi biyita amazina y’abahanzi bakomeye b’ Abanyamahanga cyangwa bakiyita andi mazina y’ibikomerezwa, ibyo bigateza urujijo.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Kanobana Judo ubwo yari mu ruzindiko rw’akazi mu Busuwisi avuga ko aya mazina biyita atuma abashoramari cyangwa abandi bantu baba basabwe gukorana n’aba bahanzi bahita babyemera batazuyaje, gusa ngo iyo aba (…)

Kanobana Judo, umwe mu Banyarwanda bakorana bya hafi n’abahanzi mu kubateza imbere no gutegura ibitaramo bikomeye, agaya cyane abahanzi biyita amazina y’abahanzi bakomeye b’ Abanyamahanga cyangwa bakiyita andi mazina y’ibikomerezwa, ibyo bigateza urujijo.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Kanobana Judo ubwo yari mu ruzindiko rw’akazi mu Busuwisi avuga ko aya mazina biyita atuma abashoramari cyangwa abandi bantu baba basabwe gukorana n’aba bahanzi bahita babyemera batazuyaje, gusa ngo iyo aba bamaze kumva ibihangano by’aba bahanzi bumva nta buryohe n’ubuhanga bifite, mu gihe amazina babwiwe bumvaga azwi.

Ikindi ngo gitera ikibazo ni ukuntu bamwe muri abo bahanzi usanga mu ndirimbo zabo nta mwimerere urimo, aho indirimbo isa nk’ aho ari iyo bakopeye bagahindura amagambo. Ibi bikaba ngo biterwa no kudaha umwanya igihe cyo guhanga, bagashaka kumenyekana vuba kandi batabivunikiye, bigatuma ibihangano byabo bita agaciro vuba.

Kanobana yakomeje avuga ko we asanga kwitwa izina ry’ Ikinyarwanda ku muhanzi nyarwanda bishobora kumuhesha icyubahiro kurusha kwitwa amazina y’abanyamahanga atera urujijo.

Kanobana Judo(ibumoso) aganira n'umunyamakuru wa IGIHE (hagati)
Kanobana aganira na mugenzi w'Umusuwisi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages