00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ariana Grande arashinjwa gusenya urugo rw’abandi

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 26 July 2023 saa 09:04
Yasuwe :

Umugore wabyaranye na Ethan Slater usigaye acuditse na Ariana Grande yateje impagarara, avuga ko uyu muhanzikazi yamusenyeye urugo nyamara yarafatwaga nk’inshuti y’umuryango.

Ni inkuru itangiye kuvugwa nyuma y’iminsi mike hasakaye amakuru agaruka ku rukundo ruri hagati y’umukinnyi wa filime Ethan Slater na Ariana Grande umaze amezi atandatu atandukanye n’umugabo we Dalton Gomez.

Lilly Jay washyingiranywe na Ethan Slater mu 2018 yashenguwe n’uko umuryango we wasenyutse, usenywe na Ariana Grande wari usanzwe ari inshuti y’umuryango.

Uyu mugore avuga ko ikintu kimuhangayikishije cyane ari uko umuhungu wabo muto, wavutse muri Kanama 2022, atagize amahirwe yo kubana n’ababyeyi bombi ubu bamaze gutandukana.

Amakuru ava mu nshuti z’uyu muryango avuga ko uyu mugabo w’imyaka 31 yatereranye Lily Jay ndetse atakibona n’umwanya wo kwita ku mwana babyaranye.

Uyu mugore wa Ethan Slater afite impungenge ko umugabo we azangirikira muri uyu mubano afitanye na Ariane Grande w’imyaka 30.

Bivugwa ko Dolton Gomez w’imyaka 28 yatandukanye na Ariana Grande mu ntangiro z’uyu mwaka bagakomeza kubihisha mu gihe bari bagushakisha uko bahabwa gatanya.

Aba bombi batangiye gukundana nyuma y’aho Ariana Grande ahaye akazi uyu musore ko kwita ku mitungo ye mu 2019 baza gushyingiranwa muri Gicurasi 2020.

Dalton Gomez avuga atishimiye kumva ko Ariana Grande yabonye undi mukunzi mu gihe yari acyisuganya ngo arebe ko yakongera kwigarurira umutima we
Lilly Jay yashyingiranywe na Ethan Slater mu 2018
Ariana Grande na Ethan bahuriye mu ifatwa ry'amashusho ya filime yitwa 'Wicked' izasohoka mu 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages