00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Auddy Kelly na Jody bahuriye mu ndirimbo y’urukundo

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 21 June 2013 saa 02:20
Yasuwe :

Auddy Kelly bivugwa ko ari mu rukundo n’umuhanzi Jody Phibi, noneho bamaze no gukorana indirimbo “Sinzagutererana” ivuga ku rukundo.
Umuhanzi Auddy Kelly umunyerewe mu ndirimbo Ndakwitegereza, yakoranye indirimbo “Sinzagutererana” n’umukunzi we Jody Phibi, umwe mu bahanzi nyarwanda bagaragaza impano idasanzwe yo kuririmba, dore ko Audy nawe yivugira ko yamuhisemo kubera impano nziza afite yo kuririmba.
Umva indirimbo Audy Kelly yakoranye na Jody HANO:
Tumubajije niba iyi ndirimbo (…)

Tumubajije niba iyi ndirimbo ifite aho ihuriye n’urukundo ruri hagati ye na Jody, yagize ati “Ntabwo navuga byinshi ku by’urukundo rwacu, gusa ni gake iyi ndirimbo ibisobanura”.

Yakomeje avuga ko yayihimbye atagambiriye gusa kuvuga ku rukundo rwe na Jody, ahubwo ko ari ibintu bibaho no mu bandi bakundana.

Uretse iyi ndirimbo Auddy Kelly yadutangarije ko hari izindi gahunda nyinshi afitanye na Jody Phibi kugeza ubu zikiri amabanga, nawe wamenyekanye mu ndirimbo nka Ndacyashidikanya n’izindi.

Adudy Kelly uvugwaho kuba umukunzi wa Jody
Jody Phibi wakoranye indirimbo na Audy Kelly bivugwa ko bari mu rukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages