Auddy Kelly nyuma y’aho amenyerewe cyane mu njyana gakondo, kuri ubu yashyize hanze indirimbo ihimbaza Imana yise "Nkoraho Mana". Kugeza ubu biravugwa ko yaba yarakoze iyo ndirimbo mu buryo bwo gushaka kwegera Imana cyane bitavuze ko yaba yaretse injyana yari asanzwe akora.
Mu kiganiro na IGIHE, Auddy yagize byinshi atangaza.
IGIHE: Muraho Auddy?
Auddy: Muraho neza.
IGIHE: Auddy, ko usanzwe umenyerewe mu njyana gakondo ntiwaba werekeje muri gospel ko twumva indirimbo wakoze harimo amagambo menshi ashima Imana kubyo igukorera?
Auddy: Hahahahahahaaa Imana ni ngombwa ko umuntu wese yakabaye ashimira igihe cyose, gusa njye nakoze iyi ndirimbo numva mbishaka cyane, kuko hari byinshi irimo kugenda inkorera.
IGIHE: Auddy, watubwira muri make ibyo urimo kuvuga ko Imana irimo kugenda igukorera bitari bisanzwe kuri wowe?
Auddy: Sha nkubwije ukuri ni byinshi pee, gusa kimwe navuga ni uko irimo kugenda yagura inzira yanjye muri muzika ndetse no mu bikorwa byanjye byinshi bitandukanye.
IGIHE: Auddy, ko ntayindi ndirimbo uheruka gushyira hanze atari iyi “Nkoraho” wakoze ihimbaza Imana?
Auddy: Mfite imishinga myinshi muri studio zitandukanye y’indirimbo, ariko cyane cyane izo mfite ziza kujya hanze vuba aha ni iziri muri studio yitwa “Future Records” dore ko ari naho ndimo kubarizwa.
IGIHE: Auddy, murakoze cyane kubisobanuro muduhaye.
Auddy: Murakoze cyane namwe kuba mwashatse kumenya impamvu nakoze iyi ndirimbo, kandi nabashimira uburyo mudahwma kuduteza imbere mu menyekanisha ibikorwa by’abahanzi nyarwanda muri rusange.
Umva indirimbo ihimbaza Imana "Nkoraho" ya Auddy.



















TANGA IGITEKEREZO