00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Auddy yafashije uwagizwe umupfakazi na Jenoside

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 19 April 2013 saa 09:27
Yasuwe :

Auddy Kelly umwe mu bahanzi baririmba indirimbo z’umuco gakondo, ndetse akaba azwiho no kuririmba by’umwimerere “live”, ku itariki ya 18 Mata 2013 nibwo yerekeje mu mudugudu wa Rugenge, Akagali ka Rugenge, Umurenge wa Muhima, aherekejwe n’itsinda ry’abakunzi b’ibihangano bye bafasha urugo rwa Uwimbabazi Deborah umupfakazi wasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bamuha imifuka 4 y’amakara yo gucuruza, umuceri, ibishyimbo, isukari, ndetse n’ifu y’igikoma .
Aganira na IGIHE, (…)

Aganira na IGIHE, Auddy Kelly yagize ati: “ Ndashimira Imana cyane kuba yamfashije nkasoza umugambi nari maze igihe mfite k’umutima wanjye, kandi nashimira abakunzi b’ibihangano byanjye bamfashije kugera kuri iki gikorwa”.

Auddy Kelly yakomeje avuga ko Imana nimufasha iki gikorwa azajya agikora uko abonye ubushobozi.

Amwe mu mafoto yaranze icyo gikorwa

Auddy yari amaze kuva mu modoka yamuzanye
Auddy yihanganye ntiyarira ariko byari mu nzira
Inzu Debarah atuyemo
DJ Adams na Jean Peaul baherekeje Auddy
Deborah i buryo
Amakara Auddy yatanze
Umunyamakuru Jean Paul yumvise uko Deborah abayeho akambya agahanga
Auddy yasobanuraga uko bagize igitekerezo cyo kuza gufasha Deborah
Auddy yasabwe kuririmbira Deborah
Yanze kugenda atinjiye mu nzu ya Deborah ngo bifotozanye
Ibikoresho Auddy yazaniye Deborah

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages