Ubwo yaganiraga na Billboard News, Ayra Starr w’imyaka 22, yahishuye ko yabanje guhatirizwa gusohora indirimbo ‘Rush’, kuko atiyumvishaga ko yakundwa cyane.
Avuga ko bwari ubwa mbere, akoze indirimbo imeze nk’iriya, ku buryo Atari kwizera ko ikintu gishya cyari gufata imitima y’abakunzi b’umuziki, nku’ko iyi ndirimbo yabikoze.
Ati “Bagombye kunyumvisha gushyira hanze iriya ndirimbo, kuko sinari mbizi neza ko izakundwa.”
Yavuze ko ubwo iyi ndirimbo yakundwaga cyane, yahuye n’ikibazo cyo kwitakariza icyizere kizwi nka ‘Imposter Syndrome’ aho umuntu yumva ibyo ari kugeraho atabikwiriye.
Nyuma y’uko iyi ndirimbo igiye hanze tariki 26 Nzeri 2022, iri mu ndirimbo zakunzwe cyane muri Afurika, u Bufaransa, u Bwongereza n’ahandi.
Niyo ndirimbo ya mbere y’umuhanzikazi wo muri Afurika, yarebwe inshuro miliyoni 300 kuri YouTube, iba imwe mu zihariye intonde zirimo UK Afrobeats Chart n’izindi ndetse ihatanira ihembo muri Grammy Awards 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!