Itsinda B-GUN rigizwe na M-Cool, Abba na Unko Petchi ryamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Ese uribuka’ bakoranye na Knowless, ‘Bwiza bwanjye’ bakoranye na Tom Close, ‘Ntawagusimbura’, n’izindi baranenga uburyo Producer Dj Folo yabakoreye indirimbo nshya yabo bise ‘Bagira amashyari’ iherutse gushyirwa hanze, aho bavuga idatunganyije neza mu gihe we yemeza ko irangiye.
Iyi ndirimbo ‘Bagiramashyari’ bari bayikorewe na Dj Folo, umwe mu batunganya muzika mu Rwanda ubarizwa muri studio ya ‘Maximum Record’ iherereye i Gikondo, gusa ngo nyuma yo gufata amajwi abagize B-GUN batunguwe no kumva indirimbo yageze hanze tariki 9 Gicurasi batabyumvikanyeho n’uwayikoze, ndetse baza kubabazwa no gusanga yarageze hanze itarangiye gutunganywa, nk’uko M-Cool yabitangarije IGIHE.
Yagize ati: “Sinzi icyabimuteye, ariko Dj Folo yadukoreye amakosa yo gushyira indirimbo hanze tutabivuganye, ndetse akanayihashyira itanatunganyijwe neza, kuko iyo uyumvise wumva ko hari byinshi bitakozwe kugira ngo indirimbo ibe yuzuye, iryoshye uko bikwiye. Turisegura ku bafana bacu bayumvise, kuko turi muri gahunda yo kuyikosora, tukayibagezaho ifite uburyohe igomba kugira.”
Ku ruhande rwa Producer Dj Folo, we avuga ko iyo ndirimbo yayibahaye irangiye, bakaba ari na bo bayimenyekanisha ubwabo.
Ati: "Birantunguye kumva bavuga ko nayishyize hanze batabizi, kandi ari bo ubwabo baje kuyifatira kuri studio, bakanayikunda cyane maze bakayiha abasanzwe babafasha kumenyekanisha ibihangano byabo bakabikora. Cyakora niba bumva ari sample (itarangiye), bazaze mbahe data (umushinga) zayo, bayijyane kuyirangirisha uko bifuza aho bashaka. Icyo mpfa ni uko twarangizanyije neza."
Yumve hano:
Reba hano indirimbo "Ese uribuka" B-GUN bakoranye na Knowless:



















TANGA IGITEKEREZO