Amakuru ya Bloomberg na Pollstar agaragaza ko uruhererekane rw’ibitaramo bya Bad Bunny yise ‘Debí Tirar Más Fotos World Tour’ rwari rumaze kwinjiza miliyoni 225,2 z’Amadolari ya Amerika kugeza mu mezi atandatu ya mbere ya 2026.
Bad Bunny aracyari mu bitaramo bye bizarangira ku wa 22 Nyakanga 2026 biri guherekeza album ye ya gatandatu yise Debí Tirar Más Fotos yasohotse muri Mutarama umwaka ushize wa 2025.
Mu byumweru bibiri bya mbere amatike y’ibi bitaramo agiye ku isoko, Bad Bunny yahise aca agahigo muri Puerto Rico acuruza amatike asaga miliyoni 2,6 ku Isi. Yanditse amateka ubwo yataramiraraga abafana hagati mu mukino wanyuma wa Super Bowl wabereye i Santa Clara, muri Leta ya California muri Amerika.
Mu mpera za Kamena 2026, yakoreye igitaramo mu Bwongereza abafana buzura mu kibuga cya Tottenham Hotspur bituma ahita aba uwinjije menshi kurushs abandi bagenzi be.
Abandi uko bamukurikira ni Lady Gaga wa kabiri wasaruye abarirwa muri miliyoni 209,4$ nyuma gufasha Bad Bunny mu gitaramo cya Super Bowl Halftime Show cyabaye muri Gashyantare 2026.
Ku mwanya wa gatatu hari itsinda rya BTS riherutse gukorera ibitaramo mu Majyaruguru ya Amerika rigahita ryuzuza miliyoni 139,7$ ryinjije.
Ku mwanya wa kane hari itsinda rya AC/DC, ryasaruye miliyoni 120,3$, rigakurikirwa na Ed Sheeran na miliyoni 105,2$. Ku mwanya wa gatandatu hari Seventeen na miliyoni 75,9$, ku wa karindwi hakaza The Eagles na miliyoni 69.7$.
Ku mwanya wa munani hari itsinda rya Trans-Siberian Orchestra ryinjije miliyoni 60,4$, ku wa cyenda hakaza Bruce Springsteen n’itsinda ry’abacuranzi rimufasha ku rubyiniro ryitwa ‘E Street Band’ binjije miliyoni 58,5$, mugihe uru rutonde ruriho 10 ba mbere rupfundikirwa n’itsinda rya New Edition ryasaruye miliyoni 54,2$.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!