Ntabwo byari bisanzwe ko abahanzi baganira n’itangazamakuru bameze nk’abari mu kiganiro mpaka, buri wese yirata ibigwi n’ibyo arusha mugenzi we.
Byabaye ubwo The Ben na Bruce Melodie baganirizaga itangazamakuru bategura igitaramo bagiye guhuriramo cyiswe “The Nu-Year Groove”, The Ben agiye gukora ku nshuro ya kabiri.
Ni igitaramo kizabera muri BK Arena, ku wa 1 Mutarama 2026. Cyatewe inkunga na Airtel Rwanda, Tecno, Engen, Centrika ndetse n’ikinyobwa Mützig.
The Ben yavuze ko bagitekereje bashaka gukora ikintu kigari kitazaba rimwe, ahubwo kigomba kubaho mu buryo buhoraho kandi kigahuriza hamwe abahanzi batandukanye mu Rwanda no hanze.
Ati “The Nu-Year Groove ni igitaramo ngarukamwaka nka za Afro Nation. Hari n’igihe kizajya kiba simbe ndi mu bagomba kuririmbamo. Igamije kuzana umunezero n’ibyishimo mu Mujyi wa Kigali ndetse no kugaragariza amahanga ko iwacu ariho ibintu byose bibera. Ni iyacu nitwe bayitangije izajya igaragaramo abahanzi batandukanye mu myaka uko izagenda isimburana, kandi buri mwaka uzajya uba ufite umwihariko wawo.’’
Bruce Melodie we yavuze ko kuva we n’ikipe bakorana bakwegerwa n’iya The Ben, bahisemo kwemera gukorana na we nta kuzuyaza kuko igitaramo cye gifite umwihariko mu mitegurire.
Ati “Nakunze igitekerezo cy’uko The Ben yatwegereye kandi n’ubundi igitaramo gisanzwe kigenda neza yaba mu mitegurire, nta cyabuza gushyiraho itafari ryanjye ndetse no kubashimisha. Niteguye neza. Muzabibona kuri uwo munsi.”
Bakoreye ikiganiro muri Kigali CarFree Zone
Ni ku nshuro ya mbere muri Kigali CardFree Zone habereye ikiganiro hagati y’abahanzi n’itangazamakuru. Ubundi akenshi ahubwo bamwe bakunze kuhakorera ibitaramo bitandukanye.
Ubwo bamwe bamenyeshwaga ko aba bombi bazahakorera ikiganiro n’itangazamakuru batunguwe. By’umwihariko iki kiganiro uretse itangazamakuru harimo na rubanda, ndetse wabonaga benshi bishimiye gusabana na bamwe mu banyamakuru bazwi bakunda abandi bishimiye kubona imbona nkubone Melodie na The Ben.
Kuva aba bahanzi bagera ahabereye iki kiganiro, bamwe bari bari ahitegeye bari mu mirimo itandukanye yiganjemo iy’ubwubatsi bahisemo kuyishyira ku ruhande bihera ijisho iki kiganiro.

Gusuhuzanya mu ruhame
Muri Kanama 2024, Bruce Melodie yagaragaje ko yabangamiwe n’uburyo The Ben yamuhobeye akamukanda ubwo bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitaramo cya Rwanda Day cyabereye i Washington DC.
Aha yagize ati “Arakandana cyane kandi ntabwo mbikunda, nanga abahungu bankoraho, sinkunda abahungu bampobera, abantu banjye baba babizi.”
“Oya twahuza ibyo ntashaka ni ibintu byo gukabakabana, byo guhoberana ntabwo mbikunda, naho guhura tugasangira ka fanta cyangwa kurya cyangwa ibindi bikaba naho ubundi ibyo guhoberana oya!”
Guhera icyo gihe, nta na rimwe bahanzi uko ari babiri bigeze bagaragara basuhuzanya mu ruhame. Ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ukuboza 2025, basuhuzanyije.
Bruce Melodie yajyanye akaboko ubwo basuhuzanyaga ariko The Ben aramukurura aramwiyegereza. Nyuma basabwe guhoberana ariko Bruce Melodie arabyanga. Ati “Nta guhoberana kurenze kuza hano, kuko meze nk’uri mu rugo rwa The Ben. Kuba nemeye kuza ni ikimenyetso cyo gushyira hamwe.”
The Ben na we yavuze ko ‘ibyo guhoberana byo atari ngombwa.”
Bahiganye ubutwari
Umunyamakuru yabajije Bruce Melodie niba yifata nka nimero ya mbere biturutse ku butumwa ashyira ku mbuga nkoranyambaga, yarangiza bugaherekezwa n’umubare wa 001.
Uyu muhanzi mu gusubiza ati “Ndabisubiza muha [umunyamakuru] urugero nkunda gukoresha ingero. Turi igihugu gito gikikijwe n’ibihugu binini ariko kubera ko tuzi ahantu turi turabizi ko turi aba mbere. Mushakemo igisubizo.”
The Ben asubiza ibijyanye n’iki kibazo cy’uwa mbere hagati ye na Bruce Melodie, yagize ati “Yiyise uwa mbere mu gakino ariko njye ndi ntagereranywa.”
Uyu muhanzi yakomeje asubiza umunyamakuru niba iki gitaramo kizashyira akadomo ku mwuka mubi uvugwa hagati yabo, cyangwa ari icyo gushaka amafaranga. Ati “Mbaye umunyakuri, ni igitaramo kigamije guha ibyishimo abanyarwanda.”
Bruce Melodie we asubiza iki kibazo yagaragaje ko gikubiyemo ibintu bibiri. Ati “Njye nagisubiza mu buryo bubiri. Abafana ntabwo bajya babura kutugereranya rero mu yandi magambo ihangana ntiryabura kuko bikorwa namwe. Icya kabiri umuziki niko umeza hanyuma bikarangira ari ibyishimo kuko dutanga ibyishimo ntabwo dushwana.”
Bose bateguje indirimbo nshya mbere y’igitaramo
Buri wese muri aba bahanzi yateguje abakunzi be ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya mbere y’iki gitaramo. Bruce Melodie ati “Mu gihe kitarenze iminsi itatu ndashyira hanze indirimbo nise ‘Munyakazi’ kugira ngo niduhura ku wa 1 Mutarama 2026, muzamenye aho iryo zina ryavuye.”
The Ben we ati “Mu gihe kitarenze iminsi itanu ndabasohorera indirimbo nise Indabo Zanjye.”
Urebye ukuntu aba bahanzi bari biteguye ikiganiro n’itangazamakuru nta kabuza byerekana noneho ishusho ngari, y’uko igitaramo bazahuriramo kizaba gifite uburemere buri wese ashaka kwemeza undi yaba mu myambarire ndetse n’ubundi buryo ubwo aribwo bwose bujyanye no kwigaragaza ku rubyiniro.
The Ben yavuze ko Nu Year Groove bashakaga ko ibera muri stade Amahoro ariko bikaza kwanga, kubera impamvu zitandukanye agaragaza ariko umwaka utaha hari ikintu azakoreramo byanga bikunze.
Byitezwe ko nyuma y’iki gitaramo, The Ben azifatanya na Bruce Melodie mu bitaramo bizenguruka Igihugu ateganya gukora mu 2026.











Ibitekerezo 0