Abahanzi bamwe bemeza ko nta mpamvu yo kuba wahisha umukunzi wawe, kuko mu gihe umwerekanye nawe arushaho kwigirira icyizere, bityo bikaba byanatuma urukundo rwanyu rugera kure kuburyo mujya gushyingiranwa mwese mwizeranye ntawe ucyeka undi ko yaba amubeshya, dore ko ubundi abahanzi bivugwa ko bitewe n’uko baba bakundwa n’abakobwa benshi cyangwa abahanzikazi bakundwa n’abahungu benshi ko ariyo mpamvu batagira urukundo rw’umukobwa umwe cyangwa umuhungu umwe.
Nk’uko bamwe mu bahanzi badakunda kuba bashyira ahagaragara abo bakundana nabo, hari bamwe bumva ko nta mpamvu yo guhishira urukundo.
Abahanzi bamwe bamaze kubishyira kumugaragaro harimo:
Tom Close
Umuhanzi Muyombo Thomas niwe muhanzi wegukanye irushanwa rya PGGSS I ubwo iryo rushanwa ryatangiraga kuba hano mu Rwanda, Tom Close akaba akundana na Tricia.
Alpha Rwirangira
Alpha ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri aka karere k’iburasirazuba bitewe n’uko yegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame III ryari rihuriwemo n’ibihugu bigera kuri 5. Alpha rero akaba afite umukunzi witwa Esther Uwingabire.
David Pro
Uyu musore ni umwe mu batunganya ibihangano by’abahanzi ba hano mu Rwanda, David akorera mu nzu yitwa “Future Records”, kuri ubu urukundo hagate ye na Anita Pendo umushyushya rugamba “MC” akaba n’umunyamakuru kuri radio rwaba rugeze kure.
Riderman
Gatsinzi Emery uzwi cyane ku izina rya Riderman ni umuhanzi ukunzwe cyane mu njyana ya HipHop hano mu Rwanda, akaba afite umukunzi witwa Asnah.



















TANGA IGITEKEREZO