Benshi mu bahanzi bo mu Rwanda bavuga ko batazi niba itegeko ryo gusora ribaho, nyamara ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) kivuga ko iri tegeko rihari ariko ritubahirizwa uko bikwiye.
Umwe mu bahanzi bazwi cyane mu Rwanda wagariye na IGIHE yagize ati “Ndabizi ko ribaho ariko sinjya nsora ku giti cyanjye, ahubwo iyo nkoze igitaramo bitewe n’abantumiye ku yo bari kumpa bakuraho 15% kuko baba bafite Tin Number (Nomero yiyandikishirijeho mu Kigo cy’Iterambere mu Rwanda - RDB) yanjye”.
Bumbakare Pierre Célestin, Komiseri ushinzwe imisoro mu gihugu yatangaje ko abahanzi baba bakoze ibitaramo bakurwaho 15% y’imisoro abahanzi bagomba gutanga, kuko nabo itegeko ribareba.
Itegeko rigena ko umuhanzi agomba gusora ryasohotse mu mwaka wa 2005 ritangira kubahirizwa mu kwezi kwa munani.
RRA isobanura kandi ko iri tegeko ritareba abahanzi baba bagiye mu marushanwa akomeye nka Primus Guma Guma Super Star (PGGSS), abakorera ibitaramo hanze gusa, ahubwo n’ibindi bakurirwaho umusoro kuko n’umuhanzi wateguye igitarmo kikaba aba agomba gutanga 15% y’ayo yacyinjijemo.
Nk’uko Bumbakare yabitangaje hari bamwe mu bahanzi batiyandikishije kandi bagakora ibitaramo ntibishyure umusoro kuko ari ubucuruzi kandi baba binjiza.
Yatangaje kandi ko umuhanzi uziyandikisha bikagaragara ko hari imisoro atatanze, azayishyura.
RRA ivuga kuri ubu bake mu bahanzi b’Abanyarwanda batanga umusoro ari ababa barahamagawe mu marushanwa atandukanye, naho abakora ibitaramo ku giti cyabo bisa nk’ibitabareba.
RDB ivuga ko kugenzura ko abahanzi basora cyangwa badasora mu Rwanda bikigoranye kuko benshi baba badafite icyicaro bakoreramo.



















TANGA IGITEKEREZO