00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ben Nganji yijeje abafana be ko batazarumanga

Yanditswe na

Munyengabe M.Sabin

Kuya 12 May 2014 saa 11:05
Yasuwe :

Ben Nganji benshi bamenye mu buhanzi bw’inkirigito n’indirimbo zitandukanye nka Mbonye umusaza, Nsazanye inzara, Rehema, Habe n’akabizu n’izindi, yihaye gahunda ihamye yo gukora umuziki urimo byose, haba ku butumwa atanga n’umwimerere w’ibyo aririmba .
Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na IGIHE, yadutangarije ko mu buhanzi bwe hari byinshi yifuza gukosora kugira ngo atandukane na bagenzi be basigaye bakora indirimbo zigakundwa iminsi mike ubundi zikaburirwa irengero . Ibi byose, Nganji (…)

Ben Nganji benshi bamenye mu buhanzi bw’inkirigito n’indirimbo zitandukanye nka Mbonye umusaza, Nsazanye inzara, Rehema, Habe n’akabizu n’izindi, yihaye gahunda ihamye yo gukora umuziki urimo byose, haba ku butumwa atanga n’umwimerere w’ibyo aririmba .

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na IGIHE, yadutangarije ko mu buhanzi bwe hari byinshi yifuza gukosora kugira ngo atandukane na bagenzi be basigaye bakora indirimbo zigakundwa iminsi mike ubundi zikaburirwa irengero . Ibi byose, Nganji yizeye kuzabigeraho nanoza gahunda yihaye yo gukora umuziki w’umwimerere kandi utanga ubutumwa .

Impamvu nyamukuru yateye uyu muhanzi gukora ubuhanzi muri ubu buryo, ngo ni uko bakuru be mu muziki, Lucky Dube n’abandi bakoze umuziki kera mu Rwanda ibihangano byabo bigikunzwe kugeza ubu kubera ubutumwa n’umwimerere byifitemo .

Beni Nganji yijeje abafana be ko batazigera barumanga

Ati, “Ubutumwa ntanga mu ndirimbo butandukanye na ya mipira ishashagirana yabaga yanditseho Werrason, ubu hagize umuntu ukubonana uriya mupira yaguseka . Ni byiza gukora indirimbo izamara igihe hapana kuzana akaririmbo kamwe gashashagirana kagahita kazima nk’iyo mipira , njyewe ntabwo ndi ya mipira ya Werrason .”

Nganji, yiyemeje gukomeza gushyira hanze ibihangano ariko akirinda gukora ibidafite agaciro cyangwa bikundwa by’agahararo gusa ahubwo agakora ibizaramba . Ibi byose azabigeraho nakora umuziki abafana be batinubira .

Ati, “Indyo imwe ntabwo igwa abantu neza, ni ugukora umuziki urimo byose nkarinda abafana banjye kurumanga . Ku isi kugira ngo ubone amafaranga bisaba kugira amafaranga , mfite ubwitange n’ubushake bwo gukora cyane . Abakunda umuziki byaba byiza banshyigikiye kuko ubutumwa ntanga bufite akamaro gakomeye ku Rwanda . Nuriye umukingo ntafashe kandi hari na benshi bambwira ko ibihangano byanjye bihishemo ubutumwa bw’ingirakamaro .”

Tumubajije icyo yasaba Imana aramutse ahuye nayo, Nganji yavuze ko yayisaba kurenga intera Lucky Dube yari amaze kugeraho ariko na none ntiyifuza ko yazamuhamagara .

Ben Nganji ati, “Ngize amahirwe ngahura n’Imana itampamagaye, nayibwira nti ‘Nyagasani mbabarira uzandenze aho Lucky Dube yagejeje nanjye ntange ubutumwa nk’ubwe bwubaka Afurika’ . N’iyo wakwitahira warakoze akazi gakomeye ntacyo bitwaye”

Akomeza agira ati, “Imana iramutse impamagaye , sha kubera ko mfite gahunda nyinshi nakwituramira . Imana impamagaye yaba impemukiye cyane . Nyagasani ndakwinginze ntumpamagare , ntabwo nifuza ko impamagara pe . Guhamagarwa n’ijwi rya Nyagasani biragoye kuryitaba, nonaha impamagaye naruca nkarumira”

Yasoje avuga ko abakunze inkirigito by’umwihariko abakunda umuziki we, mu minsi iri imbere aakaba azashyira hanze ibihangano bishya .

Ati, “Inkirigito irataze, mu minsi iri imbere nzatarura mwese abayikunze nzabatumira . Abakunda ibihangano byanjye bakomereze aho ariko ntibabikore mu magambo gusa . Nibanyegere, bangire inama, bampe ibitekerezo cyangwa nibabona ubushobozi bayimpe ifatika maze ubutumwa dutanga bugere ku Banyarwanda n’isi yose .”

Reba indirimbo ’Uyu mukecuru’ uyu muhanzi aheruka gushyira hanze:

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages