00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bite by’ibyavugwaga ko Alex Muyoboke yaba yatawe muri yombi ?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 March 2017 saa 04:43
Yasuwe :

Umushoramari mu muziki, Muyoboke Alex, usanzwe ari n’umujyanama wa Charly na Nina, byavugwaga ko yaba yatawe muri yombi akekwaho ubwambuzi,l ariko Polisi y’igihugu yabivuguruje.

Byavugwaga ko Muyoboke yaba yarakoze ubwambuzi afatanyije n’umuhanzi Farious na we basanzwe bakorana mu bijyanye na gahunda z’umuziki, bakambura umuntu uba muri Canada.

Mu gihe byavugwaga ko Muyoboke afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro, Farious we ngo akaba agishakishwa, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel,yabwiye IGIHE ko ayo makuru atari ukuri.

Kuri uyu mugoroba IGIHE yagerageje kuvugisha Muyoboke mu ijwi rye humvikanye ko adafunze, yagize ati “Ntabwo ari ukuri ntabwo byigeze biba rwose. Polisi yampaye inyandiko impamagaza ariko ntabwo byigeze bibaho ibyo gufungwa.”

Yakomeje avuga ko ikwirakwizwa ry’amakuru y’ifungwa rye ku mbuga nkoranyambaga rishobora kuba ryagizwemo uruhare n’umugore uba muri Canada witwa Beatrice ari na we watanze ikirego kimukurikirana.

Muyoboke yagiye abera umujyanama abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo itsinda rya Urban Boyz, riherutse kwegukana PGGSS6; The Ben, usigaye ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tom Close, Dream Boys, Big Farious, ukomoka i Burundi ndetse na Charly na Nina bakorana kugeza ubu.

Muyoboke byavugwa ko yatawe muri yombi nyuma y’iminsi mike avuye i Burayi aho yari yaherekeje Charly na Nina bari bamaze ibyumweru birenga bitatu mu mahanga bari mu rugendo rw’ibitaramo. Bahagurutse mu Rwanda ku wa 28 Gashyantare bagaruka ku wa 21 Werurwe 2017.

Muyoboke Alex asanzwe areberera inyungu z'abahanzi batandukanye
Barimo Farious na Charly na Nina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages