00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bridge Records yamuritse ubuyobozi bushya n’abahanzi iri gukorana nabo

Yanditswe na

Hamenya John Robert

Kuya 5 October 2013 saa 12:43
Yasuwe :

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira, Studio ya Bridge Records yerekanye umuyobozi mushya wayo witwa Tuyishime Karim, uje asimbura Dj Theo uherutse kwandika ibaruwa asezera ku mirimo.
Herekanywe kandi abahanzi Naason, Fireman na Danny Vumbi nk’abamaze gusinya amasezerano yo gukorana n’iyi nzu. Herekanywe kandi na Producer Junior nawe uri gukorana n’iyi nzu mu gihe cy’imyaka itatu nk’utunganya indirimbo.
Karim, wari usanzwe ari umucungamutungo muri Bridge yavuuze ko (…)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira, Studio ya Bridge Records yerekanye umuyobozi mushya wayo witwa Tuyishime Karim, uje asimbura Dj Theo uherutse kwandika ibaruwa asezera ku mirimo.

Karim, umuyobozi mushya wa Bridge Records

Herekanywe kandi abahanzi Naason, Fireman na Danny Vumbi nk’abamaze gusinya amasezerano yo gukorana n’iyi nzu. Herekanywe kandi na Producer Junior nawe uri gukorana n’iyi nzu mu gihe cy’imyaka itatu nk’utunganya indirimbo.

Karim, wari usanzwe ari umucungamutungo muri Bridge yavuuze ko bazanye imikoranire mishya, ati “Dutangiranye n’aho Dj Theo yari agejeje, ubu tugiye kongera imbaraga mu mikorere myiza dukorane n’aba bahanzi mu kugaragaza umuziki mwiza kandi ugere kure”.

Karim yavuze ko ubu bamaze gusura aba bahanzi bose, mu rwego rwo kurushaho kunga ubumwe no kongera umubano hagati yabo.

Aba bahanzi babwiye IGIHE ko bishimiye gusinya amasezerano muri Bridge, kandi ko bagiye gukora iyo bwabaga bakagera kure.

Umuhanzi Naason
Umuhanzi Danny Vumbi wahoze muri the Brothers; ubu nawe arabarizwa muri Bridge
Umuraperi Fireman wo muri Tuff Gang
Producer Junior utunganya indirimbo muri Bridge

Umva ikiganiro kirambuye Bridge Records yagiranye na IGIHE:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages