00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Britney Spears yahagaritse umuziki

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 7 January 2024 saa 07:48
Yasuwe :

Umuhanzikazi Britney Spears yanyomoje amakuru yavugaga ko ari gukora kuri album nshya, atangaza ko adateganya kugaruka mu muziki.

Britney yabigarutseho mu butumwa yatambukije ku rubuga rwa Instagram, bunyomoza ibihuha byari bimaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga, bivuga ko amaze iminsi ari gukora ku ndirimbo zigize album nshya.

Spears yagize ati “Ayo makuru mwumva ni ibihuha. Bakomeza kuvuga ko ndi gukorana n’abandi bantu kuri album nshya, njye sinzagaruka mu ruganda rw’umuziki.”

Nubwo yatangaje ko atazagaruka mu muziki, Britney yavuze ko mu myaka ibiri amaze atandukanye na Se, hari indirimbo amaze kwandikira abandi abandi bahanzi zisaga 20.

Ati”Iyo nanditse, nandika nishimisha cyangwa nkandikira abandi bantu. Maze kubandikira izirenga 20.”

Mu gitabo cye ‘The Woman in Me’ uyu mugore yahishuye ko ubwo Se umubyara yari akireberera inyungu ze, byagize ingaruka ku mwuga w’umuziki akora.

Yavuze ko gukomeza umuziki atari yo ntego afite, kuva yatandukana na Se wari warikubiye imitungo yose y’uyu muhanzikazi kuva mu 2008 kugeza mu 2021.

Britney Spears yatangaje ko atazasubira mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages