Uyu muhanzi agiye gutaramana n’ibikomerezwa mu muziki w’Afurika mu iserukiramuco ‘One Love Africa Music’ rizabera muri ’Suède’ kuva tariki 5 kugeza 7 Nyakanga 2024,. Rizabera ahazwi nka Röda Sten, Göteborg mu mujyi wa Göteborg.
Bruce Melodie abaye umuhanzi nyarwanda wa mbere witabiriye iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya kabiri, nyuma y’irya mbere ryabaye mu 2023 rigatumirwamo abahanzi barimo Harmonize, Yemi Alade na Sat B wo mu Burundi.
Melodie azahurira ku rubyiniro kandi n’abahanzi barimo Innoss’B bakoranye indirimbo ‘A l’aise’, Miss Jobizz wo muri Gambia, Izzyno wo muri Sierra Leone n’abandi.
Muri iri serukiramuco ritegurwa na Afro Scandinavia, ryitezweho guhuriza hamwe Abanyafurika n’abandi baturutse mu bihugu bitandukanye bigize umugabane w’u Burayi n’ahandi, baje kwihera ijisho ibyiza bituruka muri Afurika byiganjemo umuco, ibiryo, imideli n’umuziki.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!