00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie agiye gutaramira i Goma

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 10 February 2022 saa 12:05
Yasuwe :

Umuhanzi Bruce Melodie azasusurutsa abatuye Umujyi wa Goma mu gitaramo cyitiriwe abakundana kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022, mu rwego rwo kwinjiza abaturiye imijyi ya Goma na Rubavu mu bihe byo kwizihiza Umunsi w’Abakundana.

Ni igitaramo biteganijwe ko kizabera ahitwa Kituku mu gace ka Ihusi ahaheruka kuririmbira Charly na Nina mu iserukiramuco rya Amani. Abazitabira basabwe kuba bambaye imyambaro y’umweru.

Richard Bongania usanzwe ari umujyanama wa Koffi Olomide akaba ari we wateguye iki gitaramo, yabwiye IGIHE ko iki ari igikorwa cyerekana umuco wo mu Karere k’Ibiyaga Bigari kandi kikaba ari kimwe mu bizerekana umubano w’amahoro hagati y’abaturage ba Rubavu na Goma.

Ati “Turi abavandimwe kandi dusabwa kubana kuko ntawabasha gutandukanya Rubavu na Goma. Twisanze dufatanye tugomba guturana kandi tukabana neza mu mahoro. Iki gitaramo twifuza ko cyazagaragaza aho tugeze kuko kizahuza abaturage ku mpande zombie.”

Bruce Melodie akomeje urugendo rwo kuzenguruka ibihugu bya Afurika mu bitaramo bitandukanye, aho kugeza ubu ari kubarizwa mu Mujyi wa Dubai ahari kubera Expo Dubai 2020 yitabiriwe n’ibihugu birimo u Rwanda.

Biteganyijwe ko azagaruka mbere ya tariki 12 Gashyantare 2022 bitewe n’imyiteguro y’iki gitaramo agiye gukorera mu Mujyi wa Goma.

Tariki 5 werurwe 2022 kandi azajya gutaramira mu muri Tanzania mu gitaramo cyiswe Afro East Carnival cyateguwe na Konde Music Worlwide y’umuhanzi Harmonize.

Bruce Melodie agiye gutaramira i Goma kuri Saint Valentin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages