00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie, Alyn Sano na Rumaga mu bakoze mu nganzo: Indirimbo nshya za Weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 July 2025 saa 06:33
Yasuwe :

Abahanzi Nyarwanda ndetse n’abo ku rwego mpuzamahanga bakoze mu nganzo muri iki cyumweru ndetse nk’uko bisanzwe, twabateguriye zimwe mu ndirimbo zagufasha kurushaho kugira week-end nziza.

Ni urutonde dukora buri wa Gatandatu, tugamije kunezeza abadukurikira umunsi ku wundi. Ruba ruriho indirimbo z’abahanzi bamaze kugera kure mu muziki ndetse n’abakizamuka. Haba hariho kandi indirimbo z’abahanzi baririmba izihimbaza Imana cyangwa izisanzwe.

Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo. Mu bazwi barimo Bruce Melodie wahuje imbaraga na Real Roddy uri mu bahanzi bakizamuka, Alyn Sano wakoranye indirimbo nshya na Bensoul wo muri Kenya, Yago washyize hanze album n’abandi.

Hari kandi abo hanze barimo Ayra Starr wo muri Nigeria unategerejwe mu Rwanda, Tyla wo muri Afurika y’Epfo, Umwongereza Jorja Smith n’abandi.

Amour Scholaire - Umusizi Rumaga

Ni igisigo cya Rumaga kigaruka ku buzima bw’urukundo rwo mu mashuri yisumbuye, ni kimwe mu bisigo byasohotse ku muzingo we wa kabiri yise ’Mawe’. Kigaruka ku bantu bakundanye, biryaga bakimara mu mashuri yisumbuye ndetse n’abandi bize muri ayo mashuri ntacyo bitaho bitewe n’ubuzima butandukanye babaga barimo.

Kuba Nisindiye II - Real Roddy & Bruce Melodie

Ni indirimbo nshya yahuriyemo Bruce Melodie na Real Roddy uri mu bahanzi bakiri kuzamuka. Yakomotse ku ndirimbo n’ubundi yari yakozwe na Roddy yise ’Nisindiye’ yagiye hanze mu minsi yashize igakundwa ku rwego rwo hejuru. Ibi byatumye Bruce Melodie na 1:55 AM imufasha, bifuza kuyisubiramo.

Rasta - Gweda 21

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Gweda21. Yakozwe mu buryo bw’amajwi na Kodak Beats mu gihe amashusho yayo yakozwe na B8. Gweda21 yabwiye IGIHE ko ari indirimbo yanditse ashaka kwitaka, abwiza ukuri abamuca intege bavuga ko ibyo akora ntaho bizamugeza.

Gweda21 ni umusore uba muri Canada ariko ukomoka mu Rwanda i Musanze. Amazina ye asanzwe yitwa Mugwaneza Jean Pierre. Uyu muhanzi yavutse mu 2000, atangira gukora umuziki mu 2016.

Chop Chop - Alyn Sano ft. Bensoul

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Alyn Sano yahuriyemo n’Umunya-Kenya Bensoul. Ni indirimbo nshya y’urukundo Alyn Sano yari amaze amezi make ateguje abakunzi be.

“Byari Cyera” - AY Ft. HUNNi & Nzeythegreat

Ni indirimbo nshya ya Producer AY yahurijemo abaraperi barimo AY HUNNi & Nzeythegreat. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba bagaragaza ukuntu umuntu iyo atarubaka izina adahabwa agaciro na gato.

“Uzakunde” - Yampano

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Yampano. Ni indirimbo ashyize hanze nyuma y’izindi zamenyekanye zirimo iyo yise ’Sibyanjye’, ’Ngo?’ n’izindi. Muri iyi ndirimbo aba yishyize mu mwanya w’umusore uri guha isezerano umukunzi we.

Party Mood - Vibron

Ni indirimbo y’abanyabirori y’umuhanzi Vibron ubusanzwe witwa Olivier Niyitegeka. Ni umusore wavukiye mu Rwanda tariki ya 10 Gicurasi 1999. Yakuriye muri Uganda, ubu abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umuziki we uhuriza hamwe injyana za dancehall, Afrobeats na R&B. Afite impano yo kuririmba no kubyina.

Yize amashuri i Kampala, ariko yaje guhagarika amasomo ya kaminuza mu mwaka wa mbere kubera impamvu zitandukanye. Ubu akora mu kigo gitanga lisansi ndetse anatwara imodoka za Uber kugira ngo abone uko yitunga.

Nubwo akunze kunengwa, ibi ntibyigeze bimuca intege; ahubwo byamubereye imbarutso yo gukomeza gukunda umuziki no kuwukurikirana. Yarezwe na se na mukase, abantu yubaha cyane kandi akunda. Nyina umubyara yamuretse akiri uruhinja, afite amezi atatu gusa, bikaba byaramugoye mu rugendo rwe rw’ubuhanzi.

Kugeza ubu nta muntu umufasha mu muziki afite, aho bimugora kuko ibintu byose bisaba imbaraga ndetse n’amikoro. Ariko n’ubwo ahura n’imbogamizi nyinshi, aracyari umuntu wihanganye kandi utajya acika intege. Nk’uko abyivugira, agira ati “N’ubwo bimeze bityo, turatsinda.”

Urucabana - Icenova ft. Slum Drip & BullDogg

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Icenova yahuriyemo na Slum Drip ndetse na BullDog. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba bagaragaza ko ibihe biha ibindi. ‘Urucabana’ ni indirimbo ya munani kuri album Icenova yise ’Ubuvanganzo III Album’.

Ibyo Bintu Bireke - Zither Organ , Yee Fanta

Ni indirimbo nshya y’abahanzi Zither Organ na Yee Fanta. Baba bagaruka ku kuntu hari igihe umuntu ageramo ibintu bimwe bikamucanga kubera ibibazo bitandukanye agenda ahura nabyo ku Isi.

Unanipenda - Stanza Mata

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Stanza Mata. Muri iyi ndirimbo uyu musore aba agaruka ku buryo anyuzwe n’urukundo ahabwa aho avuga ko umukunzi we amuha impamvu zirindwi zo kwishima. Ni indirimbo uyu muhanzi avuga ko iri mu ziri kuri EP ye yise “It’s Been God”.

BigBang - Olluwa,Ish Kevin,CP Baby

Ni indirimbo nshya ya Olluwa, Ish Kevin na CP Baby. Aba bahanzi baririmba bataka umukobwa ufite imiterere idasanzwe. Ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Muriroo, amashusho akorwa na Eazy Cut, Chico Berry, TaHer Visual, Oscar Oskados na Coin.

Tobora - Emeline Penzi & Siana

Ni indirimbo nshya y’abaririmbyi Emeline Penzi & Siana. Muri iyi ndirimbo baba baririmba basaba abantu gutobora bakavuga ineza y’Imana, kuko yanesheje mu buryo butangaje.

Waratabaye - I-Cyogere

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko ari indirimbo yaturutse mu bitangaza bikomeye Imana yamukoreye. Ati “Ku bwanjye birenze kuba indirimbo ahubwo ni isengesho ryihariye, rishingiye ku byabayeho mu buzima bwanjye, ariko bishobora kuba byarabaye ku bandi cyangwa byazabaho mu bihe bizaza. Imana yantabaye muri byinshi na kenshi cyane.”

Arakomeza ati “Kimwe mu byo yankoreye, ni mu burwayi bukomeye nagize umwaka ushize, bwatumye bambaga, kunkura mu menyo y’abicanyi kandi kenshi cyane, kundinda imyuka mibi n’ibindi byinshi cyane. Yezu wakoze ibyo byose rero nta kindi nabonye namwitura uretse kumuririmbira mvuga ngo waratabaye.’’

Gumaha - Confy feat. Chiboo

Ni indirimbo nshya y’abahanzi Confy na Chiboo. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baririmba bagaragaza ukuntu umuntu ashobora gukunda undi, akifuza ko yareka abandi bamwifuza ahubwo akamuguma iruhande.

All The Best - Edouce Softman Feat. Bushali

Ni indirimbo nshya y’abahanzi Edouce Softman yahuriyemo na Bushali. Ni indirimbo ishishikariza abantu ko gushaka ari ugushobora, bakabizeza ko ibyuya babira atari iby’ubusa.

Igihe cyawe - Pamaa Ft Zeotrap

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Pamaa yahuriyemo na Zeotrap. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi bashishikariza abantu gukora cyane no gusenga cyane, bakavuga ko iyo byose umuntu yabikoze igihe kigera aho kikagera.

Intashyo - Chacha Imfurikeye ft. Fox Makare

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Chacha Imfurikeye yahuriyemo na Fox Makare uri mu baraperi bari kuzamuka neza. Ni indirimbo iri kuri EP (Extended Play) ye ya mbere yashyize hanze mu minsi yashize, yahurijeho abahanzi bakomeye barimo Mike Kayihura na Bill Ruzima.

Chacha Imfurikeye ni amazina y’ubuhanzi ariko ubusanzwe yitwa Imfurikeye Chartine. Ni umunyempano mushya warahuye ubumenyi ku Nyundo aho yasoreje nk’umwanditsi w’indirimbo n’ibijyanye n’injyana mu 2021. Nyuma, ni bwo yaje gufunguka abona ko byose yabikora bigashoboka yinjira mu buhanzi gutyo.

Indirimbo zo hanze…

“Quality” - Mélissa Yansané

“Hot Body” - Ayra Starr

“With You” - Jorja Smith

“Dynamite” - Tyla x Wizkid

“Dopamine” - Fireboy DML

“Tonge Nyama” - Nandy feat Marioo

“BADMAN GANGSTA” - Asake & Tiakola

“Lavida Loca” - Sarkodie ft. Lasmid

“Corny” - Mr. Eazi

“Alotta Money’’ - Kcee, Mr Killa feat. Wyclef Jean

“Dem Dey” - Burna Boy

“To Be Free” - Sam Smith

“It Depends’’ - Chris Brown ft. Bryson Tiller

“Loyal” - Chella

[“Mood Swings” - Runtown


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages