Uyu muhanzi yemeje amakuru ajyanye n’iyi mishinga binyuze mu kiganiro yagiranye na MIE Chopper.
Bruce Melodie uherutse guhura na Meddy mu mpera ya 2023 ubwo yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuhuro wabo wasize batangiye umushinga w’indirimbo.
Ati “Nkora indirimbo nyinshi buri munsi, kuba twakorana indirimbo ntabwo ari igitangaza , yego twakoranye indirimbo ariko uko byagenda kose nijya gusohoka tuzabiteguza abantu tubabwire mbere y’uko ijya hanze.”
Bruce Melodie ntiyemeje niba indirimbo yakoranye na Meddy iri mu mujyo w’izo kuramya no guhimbaza Imana, gusa yemeze ko Meddy yakijijwe by’ukuri.
Ati “Akantu ko kwakira agakiza rwose ko yarakakiriye, barabivugaga nkagira ngo barabeshya uzi ko umusaza yakijijwe, murinjira akabasengera mwanagenda akabasengera.”
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko nawe igihe kizagera akiyegurira umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse yumva biri mu bitekerezo bye.
Bruce Melodie nanone yakomoje ku ndirimbo iri mu rurimi rw’Igifaransa yakoranye na Shaggy, avuga ko ari “When she’s Around” bahinduye atari indi nshya batangiye.
Ati “Iriya ndirimbo yarasohotse mu buryo bw’ukuri, ntabwo ari indi ndirimbo nshya twakoze, ni iyari isanzwe twahisemo kuyikora muri buriya buryo kugira ngo turebe uko abantu bayakira.”
Indirimbo “When she’s Around” yahuje Bruce Melodie na Shaggy nayo yashibutse kuri “Funga Macho” basubiyemo nyuma y’uko Shaggy ayikunze bikomeye binyuze mu nshuti ze.
Bruce Melodie ukomeje kwagura ibikorwa bye bya muzika, vuba aha yabaye umuhanzi wa mbere ukorera umuziki we mu Rwanda wujuje miliyoni imwe y’abantu bamukurikira ku rubuga rwa Instagram.
Kurikira ikiganiro kirambuye



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!