Igitaramo cya mbere cya Bruce Melodie cyabaye kuwa Gatanu ushize, ikindi cyabaye kuri iki Cyumweru byombi bibera ahazwi nka Zion Beach mu murwa mukuru w’ubukungu, Bujumbura.
Mbere y’uko atarama, Melodie yabanjirijwe n’abahanzi b’i Burundi bakunzwe cyane muri iki gihugu barimo Rappy Boy na Trey Zo bakurikiwe n’umuziki wavanzwe na Dj Briane.
Muri iki gitaramo abahanzi b’i Burundi baherewemo umwanya bagaragaza ubuhanga bafite mu muziki wabo abarimo Double Jay na Kirikou bageze ku rubyiniro basaba abakunzi b’umuziki gucana amatara yabo ubundi bakaririmbana.
Bruce Melodie wari utegerejwe cyane yanyuze benshi mu muziki wa live yacurangiwe na Symphony Band. Yazamutse ku rubyiniro abakunzi be bazamura ibinezaneza nawe ahera ku ndirimbo Uzandabure. Yakoze iyo bwabaga aririmbana n’abafana be indirimbo nka Katapila, Turaberanye, Complete me, Tuza n’izindi.
Ubwo yari ageze ku ndirimbo Ikinyafu na Kungola abakunzi be bose nta n’umwe wicaye bahagurutse, babyinana nawe kugeza ku munota wa nyuma avuye ku rubyiniro.
Uyu muhanzi ubwo yari ku rubyiniro, yasabye ko hafatwa umunota umwe wo kwibuka umuhanzi Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana.
Bruce Melodie mbere y’igitaramo yari yanahishuye ko integuza zamamaza igitaramo cye i Burundi zagombaga gutangira ku wa 17 Kanama 2022, bihurirana n’inkuru y’urupfu rwa Buravan ahitamo kubyigiza inyuma gato.
Melodie yakomereje ku ndirimbo zirimo Bado, Nyoola , ageze kuri Akinyuma indirimbo nshya aherutse gushyira ahagaragara, abakunzi b’uyu muhanzi i Burundi baririmbanye nawe kuva ku ijambo rya mbere kugeza irangiye.
Bruce Melodie wari uherekejwe n'umujyanama we Coach Gaël yavuye ku rubyiniro saa cyenda z’igicuku, ashimira Abarundi kubera urukundo bamweretse.
Ati “Abakunzi banjye bari i Burundi iri joro mwanyeretse urukundo rw’akataraboneka , twataramanye bikomeye, mwakoze cyane.”
Nyuma y’ibi bitaramo ku mbuga nkoranyambaga, Abarundi bagaragaje amarangamutima batewe n’uko uyu muhanzi atigeze acika intege, akiyemeza kuririmbira abakunzi be, nyuma yo gutabwa muri yombi akigera muri icyo gihugu.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Melodie yavuze ko ibibazo yahuye nabyo bidakanganye kuko yabigiranye n’umuntu umwe aho kuba Abarundi bose.













Ibitekerezo 0