00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie, Yampano, Ben & Chance, Papi Clever & Dorcas mu bakoze mu nganzo: Indirimbo za Weekend ya Pasika

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 4 April 2026 saa 10:50
Yasuwe :

Mu gihe abantu benshi bari kwitegura kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika, hari abahanzi barimo Bruce Melodie, Yampano, Ben & Chance, Papi Clever & Dorcas babahaye impano y’umunsi mukuru, bakora mu nganzo.

Ni abahanzi biganjemo abo kuramya no guhimbaza Imana cyane ko kwizihiza Pasika ari iby’abizera bakanemera ko umwana w’Imana ari Yezu [Yesu] yaje mu Isi kubacungura akaba yarabapfiriye hakaba hizihizwa izuka rye.

Muri iyi weekend ya mbere ya Mata, izi ni zimwe mu ndirimbo nshya zasohotse.

The One ya Pallaso, Bruce Melody na Olakira

Pallaso yahuriye muri iyi ndirimbo na Bruce Melodie hamwe na Olakira wo muri Nigeria. Ni indirimbo yagiye hanze ku wa 3 Mata 2026.

Kare mu Museke ya Ben & Chance
Ni indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana ya Ben na Chanc ijyanye no kwizihiza Pasika. Yagiye hanze ku wa 3 Mata 2026 mu gihe haburaga iminsi mike ngo bataramire muri BK Arena mu gitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika.

Msingi ya Papi Clever & Dorcas

Ni indirimbo ya Papi Clever n’umugore we Dorcas. Iri tsinda naryo ritegerejwe mu gitaramo cya Pasika kizabera muri BK Arena.

Muceceke, Success n’izindi za Yampano
Yampano ufite akabyiniriro ka Waboi, yakoze mu nganzo asohora indirimbo zirenze imwe muri iki Cyumweru zirimo iyitwa Muceceke, Success na Kwerura.

I Promise ya Jowest

Umuhanzi Jowest yakoze mu nganzo ashyira hanze indirimbo iri mu njyana ya Zouk, yise Promise. Aba aririmbira umukunzi amubwira ko ari umuntu w’ingenzi mu buzima bwe, ko bahorana iteka ryose bakishimira ubuzima.

Hanze y’u Rwanda

Joy ya Diamond Platnumz na Jux

Father ya Kanye West (Ye) na Travis Scott

Girlfriend ya Tay C

Sugar ya Akon na Simien

I love you ya Zuchu

Tel Aviv ya Sat-B


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages