Iri tsinda Bruno ahuriyemo na Anderson Paak rifite ibihembo bine bya Grammy. Iyi Album yabo yasohotse mu Ugushyingo 2021 yari mu zihabwa amahirwe yo kwegukana ibihembo byinshi muri Grammy Awards igiye ku ba ku nshuro ya 65.

Bruce Mars w’imyaka 37 ntiyasobanuye neza impamvu batashatse gutanga Album yabo mu zizahatanira ibi bihembo bizatangirwa mu mujyi wa Los Angeles tariki ya 5 Gashyantare 2023, bikazabera muri Crypto.com Arena.

Uyu muhanzi yagize ati “Mu by’ukuri twashyize imbaraga nyinshi kuri iyi album, ariko Silk Sonic mu cyubahiro twicishije bugufi cyane, duhitamo kutohereza muri Grammy album yacu uyu mwaka, gusa turizera ko tuzishimana n’abazitabira ibi birori.”

Indirimbo “Leave the Door Open” yasohotse mu 2021 yegukanye ibihembo bine byose yari ihataniye bwa mbere, ikaba indirimbo ya mbere yari isohotse kuri iyi album “An Evening With Silk Sonic”.

Benshi mu bakurikirana ibya muzika bavuga ko Bruno Mars, umaze igihe kinini yitabira ibihembo bya Grammy yanze gutanga iyi album mu rwego rwo kwirinda ibyabaye mu 2018 byavuze ko uyu muhanzi yashyizwe ku ibere na Recording Academy itegura ibi bihembo.

Icyo gihe benshi banenze Recording Academy, bayishinja kwirengagiza abahanzi babiri bakomeye ba Hip-hop ku Isi, Jay-Z na Kendrick Lamar bagaha icyubahiro kidasanzwe Album ya Bruno "24K Magic" hamwe n’indirimbo zijyanye nayo zegukanye ibihembo bitandatu mu byiciro byose yari ahataniye, nyamara Jay Z agataha nta gihembo na kimwe yegukanye mu bihembo umunani yari ahataniye.

Kendrick Lamar yatsindiye ibihembo bitanu ariko mu byiciro bya hip-hop gusa .

Gutsindwa kwa Jay Z ufite ibihembo 24 bya Grammy bivugwa ko byatumye habaho gusubira inyuma bikabije kuri ibi bihembo bifatwa nk’ibikomeye ku Isi.

Uyu mwaka zimwe muri album zihabwa amahirwe ni iz’abahanzi barimo Harry Styles, Adele, Beyoncé, Kendrick Lamar na Taylor Swift.

Reba hano indirimbo ‘Leave The Door Open’ ya Bruno Mars na Sil Sonic yegukanye ibihembo bine byose bwa mbere icyinjira mu ibihembo bya Grammy

Iyi Album “An Evening With Silk Sonic”  benshi bari biteze ko izahatanira ibihembo mu 2023 gusa Bruno Mars na Anderson Paak bahisemo kuba babiretse
Iyi Album “An Evening With Silk Sonic” benshi bari biteze ko izahatanira ibihembo mu 2023 gusa Bruno Mars na Anderson Paak bahisemo kuba babiretse
Silk Sonic  bavuga ko urukundo beretswe ku ndirimbo 'Leave the door Open'  ruhagije nta mpamvu yo gukomeza kuruhanya
Silk Sonic bavuga ko urukundo beretswe ku ndirimbo 'Leave the door Open' ruhagije nta mpamvu yo gukomeza kuruhanya