Ni irushanwa ryiswe “Dance Champion Rwanda” rizatangirira i Kigali ku wa 2 Ukuboza 2017; biteganyijwe ko rizanyura muri Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo rigakomereza i Kayonza, Huye, Musanze na Rubavu.
Ubuyobozi bwa BTN TV butangaza ko iri rushanwa ari umwanya mwiza ku bana b’u Rwanda mu kumurika impano zabo zihariye ndetse no kuboneraho gusabana na bagenzi babo mu gihe cy’ibiruhuko, bikaba akarusho ku bazaryitabira barushanwa kubyina kuko abazitwara neza bazabasha gutsindira ibihembo.
Amatsinda y’ababyinnyi ndetse n’ababyina ku giti cyabo, nibo bemerewe kwitabira iri rushanwa ryateguwe na BTN ku bufatanye n’ibindi bigo byigenga ndetse n’ibishamikiye kuri leta.
Abanyempano bazitwara neza mu cyiciro cya mbere cya “Dance Champion Rwanda”, byitezwe ko bazongera kurushanwa mu kindi cyiciro kizahuza abatsinze ku rwego rw’uturere hanyuma abahiga abandi bakazahurira mu gitaramo gikomeye kizabera i Kigali kuwa 30 Ukuboza 2017.
Uwo munsi wa nyuma w’irushanwa uzasusurutswa na Nimbona Jean Pierre uzwi nka Kidum, umwe mu bahanzi bakomeye mu bakorera umuziki muri Afurika y’Uburasirazuba.
Iri rushanwa rya “Dance Champion Rwanda” rizajya riba buri mwaka, aho kwiyandikisha ku bahiganwa ari ubuntu. Imbyino zizajya zitambuka LIVE kuri BTN TV.
Biteganyijwe kandi ko usibye kwidagadura no kurushanwa, muri aya marushanwa hazanatangirwa ubutumwa bunyuranye bukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, inda zitateguwe ndetse n’izindi ngeso mbi zibangiriza icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza.
Ingengabihe ya Dance Champion Rwanda
Tariki 2 Ukuboza 2017: Akarere ka Nyarugenge kuri Club Rafiki
Tariki 3 Ukuboza 2017: Akarere ka Kicukiro kuri Centre ya b’aba-Guide Gikondo
Tariki 5 Ukuboza : Akarere ka Gasabo ku Kigo cy’Urubyiruko cya Kabuga
Tariki 8 Ukuboza 2017: Akarere ka Rubavu
Tariki 9 Ukuboza 2017: Akarere ka Musanze muri Musanze Entertainment Centre
Tariki 12 Ukuboza 2017, Akarere ka Kayonza
Tariki 15 Ukuboza 2017: Akarere ka Huye
Tariki 22 Ukuboza 2017: Akarere ka Nyarugenge kuri Club Rafiki hazabera icyiciro gisoza
Tariki 30 Ukuboza 2017: Igitaramo gisoza
BTN TV yateguye iri rushanwa ni televiziyo nyarwanda yigenga, ubusanzwe yagaragariraga gusa kuri dekoderi za Startimes ku murongo wa 126 na 106 ku batuye mu Majyepfo n’uduce tumwe na tumwe tw’Uburasirazuba, nyuma yagura imirongo igera no kubakoresha izindi kandi ku buntu.



















TANGA IGITEKEREZO