00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BTS yikuye muri Grammy Awards 2027

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 29 July 2026 saa 07:21
Yasuwe :

Itsinda BTS ryo muri Koreya y’Epfo ryatangaje ko mu mwaka wa 2027 ritazatanga ibihangano byaryo mu bizahatanira ibihembo bya ‘Grammy Awards’ bifatwa nk’ibya mbere bikomeye mu muziki w’Isi.

Byatangarijwe mu itangazo abagize iri tsinda bose uko ari barindwi, ari bo RM, Jimin, V, Suga, Jungkook, Jin na J-Hope, banyujije ku mbuga nkoranyambaga babwira abategura ibi bihembo ko bitagakwiye ko ururimi rubuza indirimbo guhatana ahubwo hagakwiye kuba hashingirwa ku bwiza bw’indirimbo.

Bati “Twanzuye kutajya mu bihembo bya Grammy uyu mwaka. Twizera ko umuziki wakumvirwa ukanakundirwa icyo uri cyo, aho kuba ugabanywamo ibice hagendewe ku ho ukomoka cyangwa ururimi”.

Iri tsinda ryari ritegerejwe mu guhatana mu byiciro bitandukanye muri ibi bihembo dore ko rimaze iminsi ryitwara neza. Ibyo byiciro birimo icya album y’umwaka. Ni nyuma y’uko album yabo bise ‘Arirang’ ibaye imwe mu nziza zacuruje uyu mwaka.

Iyi album iriho indirimbo yitwa Swim yabaye iya mbere mu gucuruza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi na yo ni imwe mu zari zitezweho guhatanira igihembo cy’indirimbo y’umwaka.

Icyakora, iyi ndirimbo yakumiriwe kuzahatana mu cyiciro gishya ari cyo cy’indirimbo za Pop zibyinitse ariko zikomoka muri Asia. Ibi byatewe n’uko mu kwezi gushize, hatangajwe itegeko rishya rya Recording Academy itegura ibi bihembo.

Ni itegeko rivuga ko iki cyiciro kigomba kujyamo indirimbo zirimo amagambo afite igisobanuro mu ndimi zo muri Asia. Nyamara amagambo agasa 80% agize iyi album ari mu Cyongereza gikomoka i Burayi.

BTS yashinzwe mu 2013, ifite uruhererekane rw’ibitaramo byitezweho kuzaca agahigo ko kwinjiza agatubutse kurusha ibindi ku Isi. Ni agahigo kari gafitwe n’ibitaramo ‘Eras Tour’ byakozwe na Taylor Swift.

Mu 2021, BTS yabaye itsinda rya mbere ry’Abanya-Koreya y’Epfo ryahataniye igihembo muri Grammy. Ryabikeshaga indirimbo yaryo ‘Dynamite’ ari na yo ya mbere ryari rikoze iri mu Cyongereza gusa.

Kuva mu 2019, abarigize bose kandi ni bamwe mu banyamuryango ba Recording Academy bahitamo ibihangano bihiga ibindi. Banataramiye ku rubyiniro rw’itangwa ryabyo inshuro nyinshi.

BTS yikuye muri Grammy Awards 2027

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages