00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burna Boy agiye kwandika amateka atarakorwa n’undi muhanzi wo muri Afurika

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 22 January 2024 saa 04:19
Yasuwe :

Burna Boy yabaye umuhanzi wa mbere ukomoka muri Afurika uzasusurutsa abazitabira itangwa ry’ibihembo bya Grammy ku nshuro ya 66, tariki ya 4 Gashyantare 2024.

Recording Academy itegura ikanatanga ibi bihembo, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje urutonde rw’abahanzi bazatarama mu birori bizatangirwamo Grammy Awards.

Muri aba bahanzi hagaragayemo Burna Boy, ugiye kuba umunyafurika wa mbere ubigezeho, nyuma y’imyaka isaga 60 abahanzi bo kuri uyu mugabane batangiye kwegukana ibi bihembo.

Burna Boy azafatanya n’abahanzi bakomeye mu muziki w’Isi barimo, Billie Eilish, Dua Lipa, Luke Combs, Travis Scott, na Olivia Rodrigo.

Burna Boy ahatanye mu byiciro bine birimo ‘Best Global Music Album’; ‘Best Melodic Rap Performance’; ‘Best African Music Performance’; ‘Best Global Music Performance’ muri ibi bihembo bizatangwa tariki 4 Gashyantare 2024 muri Crypto Arena muri Leta ya California.

Uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi bo kuri uyu mugabane, bahatanye muri ibi bihembo inshuro nyinshi kuko amaze guhatana inshuro 10, yegukana igihembo kimwe mu 2021 nk’uko urubuga rwa Grammy rubitangaza.

Muri ibyo byiciro ahatanye n’abahanzi barimo Davido uhatanye mu byiciro bitatu, ndetse na Asake Tyla na Ayra Star bahatanye bwa mbere muri ibi bihembo.

Burna Boy yabaye umuhanzi wa mbere muri Afurika uzataramira abitabiriye Grammy Awards

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages