00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi: Haharawe indirimbo nyarwanda

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 5 October 2013 saa 10:31
Yasuwe :

Hashize igihe mu Rwanda hatacyumvikana cyane indirimbo z’indundi nk’uko byari mu myaka ya za 2000 kuzamura, nyamara mu Burundi ho indirimbo z’inyarwanda zirushaho gukundwa no guhararwa cyane.
Impamvu indirimbo z’indundi zitagicurangwa cyane mu Rwanda:
Imwe mu mpavu indirimbo z’indundi zitacyumvikana cyane mu Rwanda, ni uko abahanzi nyarwanda babaye benshi kandi n’inzu zitunganya indirimbo zikaba zariyongereye yewe n’abazikoramo bakaba barongereye ubumenyi n’ubuhanga.
Ikindi ni uko (…)

Hashize igihe mu Rwanda hatacyumvikana cyane indirimbo z’indundi nk’uko byari mu myaka ya za 2000 kuzamura, nyamara mu Burundi ho indirimbo z’inyarwanda zirushaho gukundwa no guhararwa cyane.

Impamvu indirimbo z’indundi zitagicurangwa cyane mu Rwanda:

Imwe mu mpavu indirimbo z’indundi zitacyumvikana cyane mu Rwanda, ni uko abahanzi nyarwanda babaye benshi kandi n’inzu zitunganya indirimbo zikaba zariyongereye yewe n’abazikoramo bakaba barongereye ubumenyi n’ubuhanga.

Ikindi ni uko amaradiyo menshi yongereye ibiganiro na gahunda zo gucuranga cyane indirimbo z’inyarwanda kurusha inyamahanga; bityo abantu bakarushaho gukunda ibihangano nyarwanda.

Kim Kizito, umwe mu banyamakuru akaba yaranamenyekanye cyane nk’umuhanzi mu itsinda rya Just Family, kuri iyi ngingo yagize ati “Mu gihe indirimbo zo mu Burundi zacurangwaga ni igihe Abanyarwanda batari bafite indirimbo zihagije ku isoko, n’ibike byari bihari ntibyari ku rwego rwatuma umuntu ahitamo kubyumva.”

Uyu ni Lolilo (i bumoso) na Diamond wo muri Tanzania, wari wasuye u Burundi

Skizzy, nawe wamenyakanye cyane nk’umuhanzi mu itsinda rya Kigali Boys (KGB) akaba nawe yaramaze igihe kinini akora mu itangazamakuru, amwunganira agira ati “Indirimbo z’Indundi zakundaga gucurangwa cyane mu gihe Abanyarwanda tutari dufite abatunganya indirimbo bafite ubunararibonye n’ubumenyi buhagije”.

Skizzy avuga ko uindi mpamvu iri mu byatumye umuziki w’u Rwanda wongera imbaraga harimo kuba abahanzi barakunze gukorana indirimbo n’abo hanze bigatanga icyizere ko bashoboye.

Ashimangira ariko ko imbaraga nyinshi zaturutse mu itangazamakuru ryatoje Abanyarwanda gukunda indirimbo z’imbere mu gihugu kuruta gushigukira cyane izo hanze.

Bamwe mu bahanzi b’Abarundi bakunzwe cyane nabo bavuga ko babizi ko indirimbo zabo zitagicurangwa cyane mu Rwanda. Bavuga ko biterwa n’impamvu zitandukanye.

Lolilo aganira na IGIHE yagize ati “Ni uko twari hanze ariko ubu twagarutse kandi turi gusohora indirimbo nyinshi kandi twizeye ko zizagera n’i Kigali”.

Big Fizzo we avuga ko icyo kibazo atari we wakibonera igisubizo, ko ahubwo cyasobanurwa n’itangazamakuru ry’i Kigali.

Yagize ati “Icyo kibazo njyewe ntaco nagisubizako ahubwo cokwishugwa (cyasubizwa) n’abanyamakuru bo mu Rwanda kuko Abarundi turacyaririmba neza, indirimbo zirahari nyinshi nziza”.

Big Fizzo, umuhanzi wakunzwe cyane mu Rwanda, ariko ubu wibera mu Bufaransa; gusa n'ubu aracyakunzwe cyane mu Burundi
Big Fizzo, wakoranye indirimbo Baza na Tom Close

Ku rundi ruhande, umuhanzi Rally Joe, wegukanye miliyoni 10 z’Amarundi (zirenga gato miliyoni 4 n’igice mu manyarwanda) mu marushanwa ya Primusic agereranywa n’aya Primus Guma Guma Super Star yo mu Rwanda, we avuga ko yifuza ko mu Rwanda bakongera gucuranga indirimbo z’indundi agira ati “Sinumva igituma mu Rwanda badashobora kuvuza (gucuranga) indirimbo z’abarundi kandi ari indirimbo bumva kimwe n’ikinyarwanda.

[Gusa iki cyifuzo cye gisa n’ikikigoranye kuko abahanzi nyarwanda barushaho kuba benshi kandi bagaragaza ko bafite impano kandi bakeneye gucurangwa].

N’ubwo zitagicurangwa ariko, abahanzi b’Abarundi bakunzwe cyane mu Rwanda baracyahanga kandi barakunzwe n’ubu mu Burundi.

Urugero ni Big Fizzo (Farious) nk’uko Samantha, wagiye mu marushanwa ya Tusker Project Fame, abihamya, avuga ko atiyumvisha impamvu abarundi batagicurangwa mu Rwanda agira ati “N’ino dufise indirimbo nziza nka Farious uyu mwaka yakoze indirimbo nziza, ngira ngo ni icyemezo mwafashe, ntabyo nzi, nje sinzi?”

Ku rundi ruhande, indirimbo z’inyarwanda zisigaye zikunzwe cyane mu Burundi

Umuhanzi King James ari mu basigaye bakunzwe cyane mu Burundi; aheruka guhabwa igihembo cy'ufite indirimbo ikunzwe cyane "Ndakwizera"

Iyo utembereye hirya no hino mu Burundi utungurwa no kumva hari indirimbo nyinshi z’inyarwanda ziba ziri gucurangwa.

Haba ku maradiyo, haba mu bitangazamakuru bindi, haba mu tubyiniro, mu birori n’ahandi ntihaburamo indirimbo z’abahanzi nka King James, Knowless, Uncle Austin, Knowless, The Ben na Meddy n’abandi.

Uretse kumva izi ndirimbo, n’abahanzi bazwi mu gihugu nabo barabyivugira. Uyu ni uwitwa Rally Joe, ugira uti “Ngaha mu Burundi tuvuza indirimbo z’Abanyarwanda, ugiye kureba ku maradiyo barafise indirimbo z’Abanyarwanda”.

Umuhanzi Samantha, wagiye muri Tusker Project Fame

Gusa Samantha we avuga ko n’ubwo mu Burundi bafite abahanzi bazi umuziki bwose, mu Rwanda hakunze guturuka indirimbo nziza, agira ati “mu Rwanda hari indirimbo nziza nka ba King James, n’abandi ba Uncle Austin […]”.

Ku rundi ruhande, bamwe mu bahanzi bo mu Burundi bavuga ko hari indirimbo nyarwanda zicurangwa kurusha iz’iwabo kabone n’ubwo bari mu bakunzwe cyane iwabo.

Uyu ni R-Flow, wafatwaga nka Jay-Z mu rukundo, bitewe n’umukobwa witwa Chanel bakundanaga. Uyu muhanzi yanamamaye cyane mu ndirimbo yitwa Sheba, yakunzwe cyane ikaba yaragiye icurangwa hamwe na hamwe mu Rwanda.

Yagize ati “Mu Rwanda bafite ikintu bita kurwanira ishyaka ry’iby’iwabo ariko twebwe hano ntabyo tugira. Iyo tuza kuba tubifite tuba twarageze kure cyane nk’ubu njyewe sinabasha guhangana na bo; dufite indirimbo zikunzwe cyane hano za ba Meddy, n’iza ba The Ben mu gihe nkanjye mfite indirimbo zanjye zagombye kuba zicurangwa ariko ntizicurangwa hagacurangwa iz’abo”.

Kuba mu Rwanda hasigaye hacurangwa cyane indirimbo z’inyarawanda byafashije benshi mu bahanzi bafite impano bapfukiranwaga.

Gusa n’ubu umuziki uturuka muri Nigeria, muke wo mu bihugu nka Kenya, Tanzania, Uganda hari henshi mu Rwanda ugicurangwa cyane.

Umva ikiganiro kirambuye cy’iyi nkuru:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages