Nyuma y’imyaka isaga 20 umuhanzi Byumvuhore Jean Baptiste adakorera ibitaramo mu Rwanda, kuri uyu mugoroba arongera kubasusurutsa mu njyana ye, anabibutse karahanyuze zo mu gihe cye n’abo baririmbanaga.
Iki gitaramo cyateguwe na Focus ruremire, wahisemo gutumira abahanzi b’Abanyarwanda bakunzwe cyane, aho gutumira abanyamahanga nk’uko bijya bikorwa na bamwe mu bategura ibitaramo bikomeye, bitewe n’abo baba bateganya ko bazabyitabira (Audience yabo)
Mu gitaramo cya none gifite intero igira iti: “Umuntu ni nk’Undi”, Byumvuhore araririmba indirimbo ifite iyi ntero, na Ruremire Focus aririmbe indi iteye itya.
Umuhanzi Ben Ngabo Kipeti araririmba ahogoza mu ijwi ry’abakuru, mu ndirimbo nka Lyangombe, Sogokuru, Ingendo y’Abeza n’izindi.
Kayirebwa Cecile araririmba indirimbo ze zakunzwe kuva kera, dore ko ari umwe mu Banyarwandakazi bake banditse amateka akomeye y’umuziki mu Rwanda. Indirimbo za Kayirebwa kandi zikumbuwe na benshi, kuko hashize igihe zidatambutswa ku maradiyo yo mu Rwanda.
Nk’uko yabidutangarije ubwo haburaga gato ngo ahaguruke i Burayi aza ino, uyu munsi Byumvuhore Jean Baptiste araririmba indirimbo ze zakunzwe na benshi, cyane cyane izo hambere, aho ari bwibande ku ziri ku mizingo ye itatu ya mbere: Nyiribihembo, Umurage, Aho hantu ni he, Urwiririza, Fagitire, Usize Nkuru ki I Musozi, n’izindi. Arongeramo kandi na zimwe mu zo yakoze nyuma, nka Yobu, Nyiratunga, n’izindi.
Kwinjira muri iki gitaramo mbonekarimwe, ni uguhera i saaa kumi, kuri SERENA Hotel, kuri uyu wa 26 Ukuboza 2014.



















TANGA IGITEKEREZO