Nicole Musoni umuririmbyi w’Umunyarwanda, akaba umwanditsi w’indirimbo uba mu gihugu cya Canada mu Mujyi wa Quebec, kuri ubu yashyize hanze mixtape ya kabiri yise “ Chasing Dreams chapitre deux”.
Mu minsi ishize, Nicole Musoni yashyize ahagaragara mixtape ya mbere yise” Chasing Dreams” yariho indirimbo zigera kuri enye zo mu rurimi rw’Icyongereza. Izo ndirimbo akaba ari: “Where did u go, Appreciation, Smoke x Drink, na Rozay Sippin”. Kugeza ubu Nicole amaze kugera ku ntera ishimishije, dore ko ijwi rye bitewe n’uko rigororotse ndetse n’uburyo arikoresha neza, amaze kugira abakunzi benshi kandi badashidikanya ko afite intumbero nziza ishobora kumugeza kure muri muzika.
Nicole Musoni impano yo kuririmba afite aho yaba ayikomora, dore ko Ise umubyara witwa Évariste Musoni nawe akaba yarajyaga akanyuzaho mu mwaka w’1971, kuri ubu nawe akaba abarizwa mu gihugu cya Canada.
Amafoto amwe ya Musoni mu bihe bitandukanye.
Reba igice cy’amashusho y’indirimbo nshya ya Nicole Musoni " Interlude".



















TANGA IGITEKEREZO