Iyi ndwara ifata mu bice by’ubwonko bw’umutu ndetse no mu rutirigongo, bigatuma atabasha kuvuga cyangwa kugenda.
Ni itangazo rije nyuma y’uko uyu muhanzikazi w’imyaka 54 yari ari kwitegura igitaramo cyo kuzenguruka u Burayi ataramira abakunzi be.
Mu butumwa bw’amashusho uyu muhanzikazi yanyujije ku mbuga nkoranyamabaga, yavuze ko yari amaze iminsi atameze neza, ubwo rimwe na rimwe yananirwaga kuvuga neza no kugenda, bamusuzuma bagasanga ari iyi ndwara ifata ubwonko afite.
Céline Dion yijeje abakunzi be ko hamwe n’itsinda ry’abaganga bari kumwitaho azongera kugaruka akabaririmbira cyane ko abakumbuye.
Yagize ati “Ndabakumbuye cyane mwese, nkumbuye kubabona ndi kubaririmbira; buri gihe mbaha ibyo nshoboye byose iyo ndi kuririmba ariko ubu sinzi ko nzabishobora kubaha byose.”
Yakomeje agira ati “ Ndi hamwe n’abaganga banyitaho buri munsi kugira ngo nzabashe kongera kubaririmba nkuko byahoze ariko ni intambara itoroshye.”
Mu ndirimbo z’uyu muhanzi zakunzwe harimo iyitwa "My heart will go on", "It’s all coming to me now", "I am alive", "The power of love" n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!