00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Céline Dion yaciye amarenga yo gusubira ku rubyiniro nyuma y’imyaka itandatu

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 30 March 2026 saa 02:53
Yasuwe :

Umuhanzi rurangiranwa, Céline Marie Claudette Dion, wamenyekanye nka Céline Dion, yaciye amarenga ko agiye kongera gusubira ku rubyiniro nyuma y’imyaka itandatu nta gitaramo akora.

Televiziyo yo mu Bufaransa yitwa BFMTV yanyujijeho amashusho yo mu ijoro ryo ryakeye yafashwe na camera zo mu nyubako agaragaza Céline Dion mu gicuku kinishye ari mu bisa nk’imyitozo cyangwa se imyiteguro y’igitaramo cye.

Iyi televiziyo yasohoye aya mashusho hagaragaramo amagambo yanditse ku munara wa Tour Eiffel, agira ati “Céline Dion, i Paris, Nditeguye”.

Ibi bikurikiye andi makuru yasakajwe mu mihanda y’i Paris, ku mbuga nkoranyambaga ze no mu bitangazamakuru by’imyidagaduro ku Isi yemezaga ko uyu muhanzi azataramira mu Bufaransa nyamara we ntiyari yeruye burundu.

Ku wa 23 Werurwe, impapuro zamamaza iki gitaramo cye zagaragaye i Paris ziriho indirimbo ze zakunzwe cyane nka ’S’il suffisait d’aimer’ na ’Pour que tu m’aimes encore’.

Uyu muhanzi wujuje imyaka 58 y’amavuko kuri uyu wa 30 Werurwe 2026, amaze imyaka 40 mu mwuga w’ubuhanzi. Amaze kugurisha kopi za album zisaga miliyoni 250 ku Isi hose, ibimugira umwe mu bacuruje cyane mu mateka y’Isi akaba uwa mbere w’Umunya-Canada.

Mu 2020, yasubitse uruhererekane rw’ibitaramo bye ’Courage World Tour’ kubera icyorezo cya COVID-19. Nyuma yahise afatwa n’indwara idakira ya Stiff Person Syndrome (SPS), itera uburibwe cyane no gukakara kw’imikaya, bituma atabisubukura.

Céline Dion yaciye amarenga yo gusubira ku rubyiniro nyuma y’imyaka itandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages