Uyu muhanzikazi wiyeguriye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana yavuze ko nta kintu na kimwe yavuga ku mubano yagiranye na Kizz Daniel ndetse na Mr Flavour.
Chidinma w’imyaka 32 ubwo yari mu kiganiro “Rubbin' Minds” yabajijwe niba koko yarakundanye n’aba bahanzi.
Mu gisubizo uyu muhanzikazi yatanze yagize ati “Ntabwo nifuza no kubivugaho.”
Chidinma yanavuze ko kuri ubu nta mukunzi afite ndetse nta gitutu afite cyo kumushaka, yizera ko umuntu ukwiye azaza mu gihe cyagenwe.
Chidinma yavuzwe mu rukundo na Mr Flavour nyuma yo kugaragara basomana inshuro nyinshi bari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo cyangwa se ku rubyiniro.
Ni inkuru zagarutsweho cyane guhera mu 2013 gusa aba banyamuziki ntibigeze berura ngo bemeze ko bakundana.
Chidinma watangiye kwamamara mu 2010 ubwo yari afite imyaka 18 nyuma gutsinda irushanwa rya MTN Project Fame West Africa yakoranye n’abahanzi benshi gusa umubano yari afitanye na Mr Flavour wafatwaga nk’udasanzwe.
Iby’urukundo rwe na Kizz Daniel byatangiye kuvugwa nyuma y’uko aba bombi bahuriye muri filime y’urwenya “Love Me” mu 2019.
Mbere y’ibi Kizz Daniel witwaga Kiss Daniel mu 2018 yahaye abafana be amafoto ari kumwe na Chidinma bafite ‘tattoos’ zisa ku mibiri yabo.
Uyu muhanzikazi mbere y’uko yirundumurira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yavuzwe mu rukundo n’abahanzi batandukanye barimo Phyno, Falz, Korede Bello n’abandi.
"You've never dated Flavour or Kizz Daniel?"
CHIDINMA: pic.twitter.com/wFWL83gcFW
— @𝗼𝗻𝗲𝗷𝗼𝗯𝗹𝗲𝘀𝘀𝗯𝗼𝘆 (@OneJoblessBoy) August 14, 2023
"You've never dated Flavour or Kizz Daniel?"
CHIDINMA: pic.twitter.com/wFWL83gcFW
— @𝗼𝗻𝗲𝗷𝗼𝗯𝗹𝗲𝘀𝘀𝗯𝗼𝘆 (@OneJoblessBoy) August 14, 2023
“Ololufe” indirimbo yazamuye ibitekerezo bya benshi ku mubano wa Chidinma na Flavour
“Fallen in Love” imwe mu ndirimbo za Chidinma zakunzwe n’abatari bake mbere y’uko ajya mu muziki wa gospel





Ibitekerezo 0