Iki gitaramo cyo Kwita izina cyabaga ku nshuro ya mbere kigamije gususurutsa abashyitsi benshi bari muri Musanze kubera igikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi.
Cyari kigamije kurata no kwamamaza ubwiza bw’u Rwanda, by’umwihariko gushishikariza kubungabunga no kurengera ibidukikije, guteza imbere muzika nyarwanda n’indirimbo gakondo zanogejwe mu majwi, kumurika impano nyarwanda muri muzika nk’ubwiza buranga u Rwanda n’ibindi.
Cyabereye kuri Centre Pastoral Notre Dame de Fatima mu Karere ka Musanze.
Muri iki gitaramo haririmbwe indirimbo nyarwanda gakondo zisubiwemo mu buryo bugezweho n’izindi zo zo hirya no hino muri Afurika n’ahandi ku isi. Haririmbwe indirimbo mu buryo bw’itsinda rigari (chorale) mu majwi ane.
Hari kandi indirimbo zitaka ubwiza bw’u Rwanda n’izishishikariza kurengera ibidukikije, izishishikariza gusura u Rwanda, izicuranzwe mu buryo bugezweho, indirimbo z’abantu ku giti cyabo n’iziri mu ndimi zitandukanye kandi zo mu bihe bitandukanye.
Mu ndirimbo zaririmbwe harimo nka “Africa” ya Ismaël Lô, “Tuje kurata ibirunga”, “Visit Rwanda”, “ Kanjogera”, “Nakei Nairobi’’ ya M'bilia Bel, “Yezu wanjye’’ n’izindi nyinshi.
Kwinjira mu myanya isanzwe byari 10.000 Frw , mu myanya y’icyubahiro yari 20. 000 Frw mu gihe imbere byari 30.000 Frw.
Iki gitaramo cyari kigamije gutuma abanyamahanga barushaho gukunda u Rwanda muri rusange n’Akarere ka Musanze by’umwihariko.
Choeur International ni umuryango w’abaririmbyi washinzwe ku kuwa 21 Mata 2006, ibona ubuzima gatozi mu mwaka wa 2008. Ni umuryango udaharanira inyungu wemewe n’amategeko ufite icyicaro muri St Paul i Kigali mu Karere ka Nyarugenge.




















Amafoto: Thierry Ndikumwenayo





Ibitekerezo 0