Producer Chris Cheetah yibarutse umukobwa, yabyariwe na Linah Mickey, umukunzi we.
Cheetah utunganyiriza indirimbo muri JFB Recordz iherereye ku Muhima, yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Akaririmbo” yakoreye Kitoko, “Ndacyashidikanya” yakoreye Jody, "Rubanda" (Remix) yakoreye Tom Close na Ama-G The Black, "Arampagije" yakoreye Serge n’izindi nyinshi zirimo n’ize yaririmbye ubwe.
Ubwo IGIHE twamusungaga mu rugo ku Muhima Cheetah, yadutangarije ko vuba aha agiye kurangiza gutunganya indirimbo yahimbiye umwana we, imuha ikaze ku isi ndetse no mu muryango, ati "Sindayibonera izina, ariko nijya hanze nzababwira".
Indirimbo Chris Cheetah yahimbiye umukobwa we ivuga ko batakiri babiri ahubwo ko babaye babatu.
Chris Cheetah na Linah Micky ntibarashira ahagaragara amazina y’umwana wabo, ariko ngo ni mu minsi ya vuba.
Urukundo rwa Cheetah na Linah rwatangiriye mu mashuri yisumbuye, muri "Eto Kicukiro (IPRC Kicukiro", aho biganye.
Cheetah aje mu ruhando rw’ibindi byamamare byiganjemo abahanzi [nka Bull Dogg] n’abandi bimaze kwibaruka mbere yo gushyingirwa.



















TANGA IGITEKEREZO