Producer Chris Chettah watunganyirizaga umuziki muri JFB, ubu niwe ugiye kwerekeza muri Bridge Recordz nyuma y’icyuho Piano ahruka gusigamo mu minsi ishize.
Mu kiganiro na IGIHE Chis Cheta yagize ati “Ibyo biri mu nzira nta kibazo nidusinya nzabitangaza"
Tumubajije igihe nyir’izina ateganya kwerekeza muri iyi nzu itunganyiriza umuziki i Nyamirambo, Chris yagize ati "Ibyo biri muri gahunda wenda nyuma y’iki cyumweru, nko mu cyumweru kiri kuza".
Ku bijyanye n’amafaranga azahembwa, Chris Chettah yatumbwiye ko bakivugana n’ubuyobozi bwa Bridge ariko ko amakuru yose yiteguye kuzayadutangariza akimara gutangira akazi gashya.
Biravugwa ko yaba azahabwa amafaranga yisumbuye ku yo Piano yahabwaga kuko zimwe mu mpamvu zatumye Piano yimukira muri The Supel Level harimo kongerwa amafaranga.
Chris Chettah niwe wakoze indirimbo Ndacyashidikanya ya Jody, Ndasigaye ya Kamichi, Ndamuhamagara ya Uncle Austin na Tom Close n’izindi nyinshi zagiye zikundwa mu Rwanda.
Indirimbo Ndacyashiikanya yakozwe na Chris Chittah mu buryo bw’amajwi



















TANGA IGITEKEREZO