Uyu musore yatangiye kurambagiza imyambaro azaserukana, ndetse aheruka kujya mu iduka rya The Trainer yise ‘Empire Men’s Wear’ yerekwa imyambaro irimo ariko ahitamo ko bamupima bakazamudodera, iyo azaserukana. Nyuma yaho yafashe amashusho atumira abantu.
Ati “Turi hano mu myiteguro ya The Silver Gala, hano naje kurambagiza imyambaro nzaserukana, aho turi gusangira ibitekerezo by’uko tuzaba tugaragara. Sinjye uzabona mbabonye hariya, sinjye uzabona nibonye hariya.”
Ibirori bya ‘The Silver Gala’ biteganyijwe ku wa 1 Ugushyingo 2025, bigiye kuba ku nshuro ya kabiri cyane ko byatangiye umwaka ushize wa 2024.
Ni ibirori biherutse kwimurirwa muri BK Arena bivanwe muri Kigali Convention Centre. Byitezwe ko bizaririmbamo abarimo Butera Knowless, Massamba Intore, Ross Kana, Chriss Eazy, Sherrie Silver na Sherrie Silver Foundation.
Uretse aba bahanzi ibi birori bizanitabirwa na Ugo Mazie umaze kuzamura izina mu kwambika ibyamamare dore ko asanzwe yambika abarimo Beyonce, Justin Bieber, Celine Dion n’abandi benshi.
Itike yo kwinjira muri iki gitaramo yihagazeho cyane ko iya make ari ibihumbi 120 Frw ku muntu ushaka kwicara ku meza ateye mu myanya isanzwe. Abashaka kugurira rimwe aya meza bo bazasabwa kwishyura miliyoni 1Frw.
Ku rundi ruhande umuntu umwe ushaka kugura itike yo kwicara ku meza ateye mu myanya y’icyubahiro we azasabwa kwishyura itike y’ibihumbi 130 Frw, mu gihe abifuza kugura ameza yose bo bazasabwa kwishyura 1.200.000Frw.
Ibi bitaramo bitegurwa na Sherrie Silver Foundation bigamije gukusanya inkunga yo gufasha abana barererwa muri uyu muryango washinzwe na Sherrie Silver.
Ushaka kugura itike wanyurahano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!