00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chriss Eazy ageze kure imyiteguro ya ‘The Silver Gala’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 October 2025 saa 07:46
Yasuwe :

Chriss Eazy yagaragaje ko imyiteguro igeze kure yo kuzitabira ibirori bya ‘The Silver Gala’, bitegurwa na Sherrie Silver binyuze mu muryango yashinze wa Sherrie Silver Foundation ufasha abana.

Uyu musore yatangiye kurambagiza imyambaro azaserukana, ndetse aheruka kujya mu iduka rya The Trainer yise ‘Empire Men’s Wear’ yerekwa imyambaro irimo ariko ahitamo ko bamupima bakazamudodera, iyo azaserukana. Nyuma yaho yafashe amashusho atumira abantu.

Ati “Turi hano mu myiteguro ya The Silver Gala, hano naje kurambagiza imyambaro nzaserukana, aho turi gusangira ibitekerezo by’uko tuzaba tugaragara. Sinjye uzabona mbabonye hariya, sinjye uzabona nibonye hariya.”

Ibirori bya ‘The Silver Gala’ biteganyijwe ku wa 1 Ugushyingo 2025, bigiye kuba ku nshuro ya kabiri cyane ko byatangiye umwaka ushize wa 2024.

Ni ibirori biherutse kwimurirwa muri BK Arena bivanwe muri Kigali Convention Centre. Byitezwe ko bizaririmbamo abarimo Butera Knowless, Massamba Intore, Ross Kana, Chriss Eazy, Sherrie Silver na Sherrie Silver Foundation.

Uretse aba bahanzi ibi birori bizanitabirwa na Ugo Mazie umaze kuzamura izina mu kwambika ibyamamare dore ko asanzwe yambika abarimo Beyonce, Justin Bieber, Celine Dion n’abandi benshi.

Itike yo kwinjira muri iki gitaramo yihagazeho cyane ko iya make ari ibihumbi 120 Frw ku muntu ushaka kwicara ku meza ateye mu myanya isanzwe. Abashaka kugurira rimwe aya meza bo bazasabwa kwishyura miliyoni 1Frw.

Ku rundi ruhande umuntu umwe ushaka kugura itike yo kwicara ku meza ateye mu myanya y’icyubahiro we azasabwa kwishyura itike y’ibihumbi 130 Frw, mu gihe abifuza kugura ameza yose bo bazasabwa kwishyura 1.200.000Frw.

Ibi bitaramo bitegurwa na Sherrie Silver Foundation bigamije gukusanya inkunga yo gufasha abana barererwa muri uyu muryango washinzwe na Sherrie Silver.

Ushaka kugura itike wanyurahano.

The Trainer yakira Chriss Eazy mu iduka rye
Chriss Eazy hano yari ari gupimwa ngo bamudodere imyambaro azaserukana muri The Silver Gala
Chriss Eazy yatumiye abantu batandukanye mu birori bya Sherrie Silver
Chriss Eazy ni umwe mu bazagaragara mu birori bya Sherrie Silver
The Trainer atambagiza Chriss Eazy mu iduka rye
Chriss Eazy yabanje kureba imyambaro isanzwe idoze iri muri Empire Men's Wear
Uyu muhanzi yavuze ko afite amatsiko yo kuzareba uko ibirori bizagenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages